Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

RIB yibukije ababyeyi n’abarimu ko ibihano bikomeretsa abana bihanwa n’amategeko

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha Murangira B. Thierry yavuze ko ibihano biremereye byose bihabwa abana bibagiraho ingaruka bityo uzabikoresha azahanwa n'amategeko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bafite inshingano zo kurera abana ko ibihano bikabije bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye ndetse bikaba binanyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’umwana.

Ubu butumwa bwatanzwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, mu gikorwa cyo gusubiza abaturage telefone zari zaribwe, cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.

Dr. Murangira yavuze ko muri iki gihe hagaragara ibirego byinshi by’abana bakorerwa ihohoterwa rikozwe n’ababyeyi cyangwa abarimu babo, akenshi biturutse ku bihano biremereye bahabwa nyuma yo gukora amakosa.

Ati “Muri iyi minsi turi kubona ababyeyi n’abarimu baha abana bato ibihano biremereye. Turabibutsa ko ibihano biremereye bibangamira uburenganzira bw’abana kuko harimo ibikorwa bitemewe gukorera umwana ubyita ibihano.”

Yasobanuye ko amategeko y’u Rwanda asobanura ibihano biremereye nk’ibikorwa bishobora guteza umwana ihungabana, kumukomeretsa cyangwa gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Mu bikorwa bibujijwe harimo gukoresha uburyo bw’ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku mitekerereze y’umwana. RIB yagaragaje ko hari bamwe mu babyeyi n’abarezi bagikoresha uburyo budakwiye mu guhana abana.

Dr. Murangira ati “Gukubita umwana ugasanga wakoresheje inkoni, umukandara, kumurya ibinyunguti, kumukubita inshyi, kumukurura amatwi, kumukubita inkonji, imigeri ndetse n’ibindi bibi.”

Yongeyeho ko ihohoterwa ridashingira gusa ku gukubita, ahubwo ko n’amagambo asesereza, atesha agaciro cyangwa atera ubwoba umwana ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire ye.

RIB ivuga ko ubutumwa itanga butagamije kubuza ababyeyi guhana abana babo, ahubwo ko bugamije gushishikariza uburyo bwo kubahana bububaka kandi bwubaha uburenganzira bwabo.

Ati “Ubutumwa burimo si ukubuza ababyeyi guhana abana, ariko igihe uri guhana umwana uri kumuhanana urukundo cyangwa uri kubikorana uburakari.”

Amategeko ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese uhamijwe gukorera umwana ihohoterwa rishingiye ku bihano biremereye. Iyo umwana akubiswe bikamuviramo ibikomere, uwabikoze ashobora guhanishwa igifungo n’ihazabu. Mu gihe byateye ubumuga cyangwa urupfu, ibihano birushaho gukomera.

RIB isaba ababyeyi n’abarimu gukoresha uburyo bwubaka mu guhana abana, birinda ibikorwa byose bishobora kubahutaza cyangwa kubangamira uburenganzira bwabo, kugira ngo bakurire mu muryango n’ishuri bibafasha gukura neza no kubaka ejo hazaza habo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Murangira B. Thierry yavuze ko ibihano biremereye byose bihabwa abana bibagiraho ingaruka bityo uzabikoresha azahanwa n’amategeko

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities