Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gutangira kugabanya inkunga yahaga Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kurwanya no kwita ku barwayi b’agakoko gatera SIDA, icyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubuzima muri icyo gihugu gifite umubare munini w’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ku Isi.
Afurika y’Epfo ibarurwamo abaturage barenga miliyoni umunani babana n’iyi virusi, ibintu bituma gahunda z’ubuvuzi n’ubwirinzi zishingira cyane ku nkunga z’amahanga zirimo n’izatangwaga na Amerika binyuze muri gahunda ya PEPFAR (President’s Emergency Fund for AIDS Relief).
Amakuru yatangajwe n’inzego za dipolomasi za Amerika agaragaza ko iki cyemezo kidafitanye isano n’ubuzima gusa, ahubwo ko gifite aho gihuriye n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi ku bibazo bya politiki n’imiyoborere.
Washington imaze igihe inenga ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo ku bibazo birimo uburyo iki gihugu gifata abaturage b’Abazungu bakomoka ku ba-Afrikaner ndetse n’imyitwarire yacyo mu rwego mpuzamahanga. Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwagaragaje ko bushidikanya ku ngamba za Pretoria, bunavuga ko hari ibikorwa butabona neza mu mikoranire y’iki gihugu n’ibindi bihugu birimo Iran.
Mu itangazo ryasohowe n’inzego za Amerika, hagaragajwe ko inkunga izajya igabanywa buhoro buhoro mu rwego rwo gushishikariza Afurika y’Epfo kwigira no kongera ubushobozi bwo kwishyigikira mu bikorwa by’ubuzima.
Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko iki gihugu kigamije kwuyubaka aho gukomeza gushingira gahunda zacyo ku nkunga z’amahanga.
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nubwo itari yagejejweho amakuru arambuye kuri iki cyemezo, yari isanzwe ifite gahunda yo kugabanya gushingira ku nkunga z’amahanga no kongera ubushobozi bw’imbere mu gihugu.
Mbere y’iki cyemezo, Amerika yatangaga hafi miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka mu bikorwa byo kurwanya SIDA muri Afurika y’Epfo. Aya mafaranga yari agize hafi kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari ikoreshwa muri gahunda zose zo guhangana n’iki cyorezo.
Umubano hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida Cyril Ramaphosa umaze igihe urangwa no kutumvikana ku bibazo bitandukanye. Mu bihe byashize, Trump yigeze kuvuga ko hari irondabwoko ry’abazungu rikorerwa muri Afurika y’Epfo, amagambo yakomeje kwamaganwa n’ubuyobozi bwa Pretoria buvuga ko nta bimenyetso bifatika biyashyigikira.
Abasesenguzi bavuga ko kugabanuka kw’inkunga ya PEPFAR bishobora gushyira igitutu kuri gahunda zo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi no kwita ku barwayi, nubwo Afurika y’Epfo ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubushobozi bwayo mu rwego rw’ubuzima.
Iki cyemezo kije mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje kuba kimwe mu bihugu bifite uruhare runini mu rugamba rwo kurwanya SIDA ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Inkunga yo kurwanya SIDA Afurika y’Epfo yahabwa igiye guhagara nyuma y’umubano utari mwiza iki gihugu gifitanye na America

















































































































































































