Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’udukoko dutera indwara tutakigira ingaruka ku miti yabugenewe, u Rwanda rwafashe ingamba nshya zigamije kugabanya ubukana bw’iki kibazo no kurinda ubuzima bw’abaturage n’amatungo.
Iki kibazo kizwi nka Antimicrobial Resistance (AMR) gikomeje gufatwa nk’imwe mu mbogamizi zikomeye mu rwego rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga. Giterwa n’uko udukoko dutera indwara tugenda twihinduranya ku buryo imiti yabugenewe itakibasha kuduhashya nk’uko byahoze.
Imibare igaragaza ko iki kibazo gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi, ndetse no mu Rwanda cyagiye kigaragara mu myaka yashize. Mu rwego rwo kugikumira, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yihariye izamara imyaka ine, igamije gukaza ingamba zo kugenzura ikoreshwa ry’imiti no gukumira ikwirakwira ry’udukoko dufite ubudahangarwa ku miti.
Iyi gahunda izashyirwamo amafaranga arenga miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kongerera ubushobozi laboratwari, gukora ubushakashatsi, gukurikirana imikoreshereze y’imiti ndetse no kwigisha abaturage uburyo bwiza bwo kuyikoresha.
Mu rwego rwo kunoza isuzuma ry’indwara, igihugu cyakajije umurego mu kongera laboratwari zipima utu dukoko. Kuri ubu laboratwari zikora uwo murimo zimaze kugera kuri 18, harimo izikurikirana ubuzima bw’abantu n’izita ku buzima bw’amatungo.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko izi laboratwari zifasha abaganga kumenya neza imiti ikwiye gukoreshwa ku murwayi hashingiwe ku bwoko bw’udukoko twateye indwara, bityo hakirindwa ikoreshwa ry’imiti idafite ubushobozi bwo kuvura.
Ubukangurambaga na bwo buri mu byashyizwe imbere muri iyi gahunda. Biteganyijwe ko abaganga, abakora muri za farumasi ndetse n’abaturage bazahabwa amahugurwa n’ubumenyi ku ngaruka ziterwa no gukoresha nabi antibiotique.
Abaturage bazakomeza gushishikarizwa gufata imiti uko bayandikiwe n’abaganga no kwirinda kuyikoresha uko bishakiye, kuko ari kimwe mu bituma udukoko twubaka ubudahangarwa ku miti.
Hari kandi gahunda yo gushora amafaranga menshi mu bikorwa byo gukumira indwara, birimo guteza imbere isuku n’isukura, gukaza ingamba zo kwirinda indwara zandura no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abantu n’amatungo.
Urwego rw’ubworozi na rwo ruzagira uruhare rukomeye muri uru rugamba, kuko ubushakashatsi bwerekana ko igice kinini cya antibiotique gikoreshwa mu kuvura no kurinda indwara amatungo. Inzego zibishinzwe zizakomeza gukurikirana uburyo iyi miti ikoreshwa kugira ngo hirindwe ikoreshwa ribi ryatuma ikibazo cya AMR kirushaho gukomera.
Byongeye kandi, abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 58 bazifashishwa mu kugeza ubutumwa ku baturage no gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zashyizweho zo guhangana n’iki kibazo.
Abahanga mu buzima bemeza ko izi ngamba zirimo kongera ubushobozi bwa laboratwari, ubukangurambaga n’igenzura rikomeye ry’imikoreshereze y’imiti zizafasha kugabanya ubukana bw’ubudahangarwa bw’indwara ku miti no kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

















































































































































































