Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Rwanda FDA yahagaritse by’agateganyo itumizwa rya Ethanol

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko gihagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’inzoga z’inganda zizwi nka Ethanol cyangwa Neutral Spirit mu nganda zose ziyikoresha, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Iri tangazo ryasohotse ku wa 31 Nyakanga 2026, rishingiye ku bubasha iki kigo gihabwa n’Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 9 Gashyantare 2018.

Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo kigamije gukumira ingaruka zishobora guterwa n’ikoreshwa ry’iyi alcohol mu gihe hagikorwa isuzuma ryimbitse. Ni muri urwo rwego yasabye abakora ibicuruzwa, abayikoresha mu nganda, abayicuruza ndetse n’abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza mashya.

Mu ngamba zatangajwe, Rwanda FDA yategetse ko impushya zose zo gukoresha Ethanol cyangwa Neutral Spirit zatanzwe mbere zihagaritswe kandi zitagifite agaciro guhera ubu. Yanahagaritse kandi kwakira ubusabe bushya bwo kuyikoresha kugeza igihe iperereza n’isuzuma bizaba birangiye.

Rwanda FDA yasabye inzego zose bireba gukorana na yo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, ishimangira ko kigamije mbere na mbere kurinda ubuzima bw’abaturage. Iki kigo cyavuze ko kizakomeza gutanga amakuru ku byemezo bizafatwa nyuma y’isuzuma rikomeje gukorwa, gisaba buri wese kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities