Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

Polisi ivuga ko ibyaha byatezwaga n’ubusinzi byagabanutse nyuma yo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi ivuga ko guca inzoga zitujuje ubuziranenge byagabanyije ibyaha byakomokaga ku businzi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyaha n’imyitwarire y’urugomo bifitanye isano n’ubusinzi byagabanutse nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izamenyekanye nka’ibyuma, zitangiye gukurwa ku isoko.

Izi nzoga zafatiwe ingamba nyuma y’uko zigaragaje ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa, zirimo gutera uburwayi, gutakaza ubushobozi bwo kubona ndetse no guteza urupfu. Uretse ibibazo by’ubuzima, Polisi ivuga ko ubusinzi bwakomokaga kuri ibi binyobwa bwagiraga uruhare mu bibazo by’umutekano birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ubwicanyi ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Boniface Rutikanga, yavuze ko inzego z’umutekano zari zarabonye isano iri hagati y’ikoreshwa ry’izi nzoga n’imyitwarire idasanzwe y’abazinyoye. Yasobanuye ko icyemezo cyo kuzihagarika cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi n’imikoranire y’inzego zitandukanye, kandi ko nyuma yo gukura izi nzoga ku isoko, ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi byatangiye kugabanuka.

CP Rutikanga yagize ati: “Mu rwego rw’umutekano twebwe twarabibonaga ko mu by’ukuri abantu banyweye ibi binyobwa bose, imyitwarire yabo ni idasanzwe. Mu rwego rw’urugomo, gukubita no gukomeretsa, kwicana , amakimbirane mu ngo, gusesagura umutungo ibibazo bihoraho. Ariko uyu munsi nakubwirako nibura guhera itariki ya 2 twabihagarika kugeza uno munsi, ntabwo navuga ngo ibikorwa by’urugomo byarahagaze, ariko navuga ko byagabanyutse.”

Mu gihe ibikorwa byo gukura izi nzoga ku isoko bikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, Polisi irasaba abaturage kwirinda kuzinywa cyangwa kuzisiga ahantu zishobora kongera kugera ku bandi. Abafite izi nzoga basabwa kuzishyikiriza inzego z’ubuyobozi kugira ngo zikusanywe kandi zimenwe mu buryo bukwiye, bityo hirindwe ingaruka zishobora gukomeza guterwa n’izi nzoga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities