Guhugura ba-ofisiye ibijyanye n’imiyoborere bibafasha kuzuza neza inshingano zo kuyobora bagenzi babo, gucunga umutekano no gusobanukirwa neza uko bakemura ibibazo bashobora gushyikirizwa n’abaturage.
Ibi byagarutsweho ku wa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 aba-ofisiye 29 basoje amasomo y’ibyerekeye imiyoborere bari bamazemo amezi ane (4) mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) rihereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aya masomo yasojwe mu cyiciro cya 5, yitabiriwe na ba-ofisiye muri Polisi y’u Rwanda 26 n’abandi batatu (3) baturutse mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Umuyobozi wungirije muri Polisi ushinzwe imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda wari umushyitsi mukuru hasozwa aya masomo, yavuze ko Polisi itegura amasomo nk’aya kugira ngo yongerere ubumenyi bufasha abayitbiriye guhangana n’ibyaha bitandukanye.
Yagize ati “Ibyaha by’iterabwoba ni ikibazo gikomereye ibihugu bitandukanye, nk’aba-ofisiye mushoje aya masomo muhawe ubushobozi n’umukoro wo guhangana n’ibi byaha byugarije Isi ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.”
DIGP Marizamunda yabibukije ko uko iterambere rigenda ryiyongera ari nako ibyaha byiyongera, akaba ariyo mpamvu bahabwa aya masomo kugira ngo babone ubushobozi buhagije bwo guhangana nabyo.
Yagize ati “Mwungutse ubumenyi buzabafasha gutanga umusaruro uhangije mubyo mushinzwe ku buryo uzajya ababona wese ababonamo ubumenyi buhagije bwo gukemura ibibazo no kuyobora abandi.”
Aya masomo yari amaze amezi 4 abera mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) i Musanze, agenerwa aba-ofisiye bato muri Polisi, bashobora kuyasangira n’abandi ba-ofisiye baturuka mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, bose hamwe bagahabwa ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere no gukemura ibibazo.
Panorama
