Hagendewe ku itegeko No 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego y’Igihugu z’imitegekere zegerejwe abaturage, inyubako n’ubutaka by’amadini n’amatorero bitegetswe kwishyura imisoro.
Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritegeka aba banyamadini n’amatorero gutanga umusoro ungana na 0,1 ku ijana uhereye muri uyu mwaka wa 2019.
Nzayikorera Jonathan, umuyobozi ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangarije abanyamakuru mu mahugurwa bateguriwe kuri iri tegeko ku wa 12 Gashyanyare 2019, ko inyubako n’ubutaka by’amatorero n’amadini bishyirwa mu kiciro cy’ibisoreshwa bitaboneka mu kiciro cy’inzu z’ubucuruzi izo guturamo kimwe n’iz’inganda
Kwishyura uyu musoro uri ku kigero cya 0,1 ku ijuru, bizakorwa n’uwo icyangombwa cyanditseho kimwe n’uko iyo hakenewe ko ibyo bikorwa bihabwa ingurane hari uwo itegeko rigena bijyanye n’uko itegeko ribigena mu biteganywa n’iri tegeko ry’umusoro harimo ko n’inyubako za Leta zikoreshwa nk’izinjiza amafaranga cyangwa ubucuruzi zitegetswe kwishyura uyu musoro, ukuyemo izikorerwamo n’ubuyobozi Inyubako z’amadini n’amatorero ziri mu kiciro kihariye cy’izindi nyubako zitari izo guturwamo iz’ubucuruzi n’Inganda.
Ku nyubako zo guturamo umuntu wese ufite inzu imwe asonewe uyu musoro mu gihe afite iya kabiri akazajya ayishyurira umusoro hakurikijwe agaciro kayo. Aha iri tegeko riteganya ko mu mwaka wa 2019 iyi nzu ya kabiri igomba gusora 0,25 ku ijana, muri 2020 ikishyura 0,50 ku ijana muri 2021 ikishyura 0,75 ku ijana, na ho 2022 n’indi myaka izakurikiraho ikazajya isora rimwe ku ijana.
Ku bijyanye n’inyubako z’ubucuruzi uyu musoro guhera muri 2019 inzu y’ubucuruzi izajya isora 0,20 ku ijana muri 2020 izishyura 0,30 ku ijana muri 2021 yishyure 0,40 ku ijana mu gihe guhera 2022 no mu myaka izakurikiraho izajye isora 0,50 ku ijana.
Inyubako z’inganda zo muri iyo myaka ikurikirana zizajya zisora 0,1 ku ijana buri mwaka uhereye muri uyu wa 2019 n’indi izakurikira.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, MINECOFIN, ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abasora ku gira ngo bitababera umuzigo mu gihe itegeko ritangiye gushyirwa mu bikorwa.
Munezero Jeanne d’Arc

Miguelplato
February 26, 2019 at 15:53
Natural Stress Solutions CBD Pills: https://is.gd/NaturalStressSolutions42619