Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutumvano barasaba ko inzego z’ibanze zahabwa amahugurwa y’ururimi rw’amarenga

Jeanne d’Arc Munezero

Mu buvugizi buri gukorwa n’Umuryango Hope for Life Association ku bafite bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko hagira abigishwa ururimi rw’amarenga mu batanga serivisi bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo bajye babafasha muri serivisi zitangwa muri izo nzego.

Mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, habereye ibiganiro bigamije gukora ubuvugizi ku bantu batanga serivisi mu nzego z’ibanze, ko bafashwa bagahabwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, kuko uru rurimi rwemewe n’amategeko ndetse hakaba haranasohotse inkoranyamagambo yarwo.

Bimwe mu byifuzwa ko byakorwa muri ubu buvugizi ni uko habaho amahugurwa yihariye ku bantu batanga serivisi za Leta bahereye hasi kugira ngo babashe gutanga serivisi mu buryo budaheza.

Ahatangirwa serivisi hose hakwiye kwiyongeraho ko kuyitanga neza hiyongeramo kumenya ururimi rw’amarenga kandi rukoreshwa neza. Ururimi rw’amarenga kandi rukwiye kugera mu nzego z’ibanze, kuko niho serivisi nyinshi zitangirwa, bikagenda bizamuka. Ibindi byifuzwa ni uko hazashyirwaho amabwiriza agenga gusobanura urwo rurimi.

Umuyobozi wa Hope for Life Association, Uwamariya Josiane, yemeza ko ubu buvugizi bari gukora bugamije kwibutsa ko hari itegeko ry’abantu bafite ubumuga rikwiye kubahirizwa ndetse hagaragazwa ahakiri imbogamizi mu iyubahirizwa ryaryo.

Agira ati “Turasaba ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibishyiramo imbaraga kugira ngo abantu bari mu nshingano zayo batanga serivisi bashyireho ihame rivuga ko muri buri karere n’umurenge bagira umukozi uzi ururimi rw’amarenga kandi ushobora guhugura bagenzi be, kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babone serivisi nziza bisanzuye.”

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), Mutabazi Allan, asaba ko hategurwa amahugurwa, hakabaho no kuyakurikirana, banafasha kongera kwiyibutsa ibyo bigishijwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Havugimana Joseph Curio, yemeza ko gahunda yo gufasha abo mu nzego z’ibanze kwiga no gukoresha ururimi rw’amarenga bayifite, ariko ikaba ikinonosorwa n’abo mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga -NCPD.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko bafite uburyo bubiri bwo gukemura iki kibazo. Ubwa mbere ni uburyo bwihuse burimo gushakira amahugurwa abatanga serivisi bose, haba mu nzego z’ibanze, abo mu buvuzi, mu mahoteri na za restora, abo mu bukerarugendo n’ahandi kandi ngo abazahugura abo bantu barahari gusa hari gutegurwa amasomo azigishwa abo bantu bose.

Mu buryo burambye bari gukorana na Minisiteri y’uburezi, iy’ubutabera ndetse n’Inteko ishinga amategeko ko ururimi rw’amarenga rwemerwa burundu nk’ururimi rukoreshwa mu Rwanda rukaba urwa 5, ibi bizatuma uru rurimi ruzigishwa mu mashuri yose yo mu Rwanda nk’ururimi rwemewe n’amategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities