Umuryango CDE Rwanda (Center for Development and Enterprises) watangije umushinga ugamije gufasha abagore na guverinoma kugabanya imikorere y’ubucuruzi butemewe, cyane cyane gucururiza ku mihanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na CDE bugaragaza ko benshi mu bakora imirimo ubucuruzi buciritse ari abagore n’abakobwa biganjemo abacururiza ku mihanda bazwi nk’abazunguzayi.
Bimwe mu byo uyu mushinga wiswe “Breaking Barriers for women and girls” wagaragaje nk’imbogamizi zituma aba batava muri ubu bucuruzi butemewe ngo batere imbere, harimo nko kuba nta makuru ahagije bafite ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga, kandi iyo urebye ariyo nkingi yo gukora ubucuruzi muri iyi minsi.
Ni umushinga bivugwa ko wari umaze amezi umunani aho bagerageje gukora ubushakashatsi ku bagore n’abakobwa bagera kuri 90 bakora muri ubu bucuruzi.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru ku wa 25 Nzeri 2020 nyuma y’imurikwa ry’uyu mushinga, Bigirimana Réné Goscinny, uyobora CDE Rwanda, yagize ati “Abagore n’abakobwa nibo bahura n’imbogamizi kurusha abandi, dukwiye kubafasha kuva muri ubu bucuruzi bagakora mu buryo bwemewe. Twifuzaga kumenya igituma batemera gusezera ubu bucuruzi, ariko tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa gushyiraho ingamba zo kugira ngo aba nabo bave muri ibi bikorwa, batere imbere; niyo mpamvu twakoze uyu mushinga.”

Bigirimana Réné Goscinny, uyobora CDE Rwanda (Ifoto/Raoul N.)
Nubwo kenshi na kenshi kubura igishoro ari kimwe mu by’ingenzi mu bigarukwaho na benshi barimo n’abazunguzayi nk’impamvu yo kutava muri ubu buzima. Murwanashyaka Jean de Dieu ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango, avuga ko impamvu nyamukuru atari igishoro, ahubwo ko ari imbogamizi zirimo no kutagira amakuru ahagije ku ikoranabuhanga rikoreshwa.
Ati “Abagore ntibafite amakuru, ubumenyi n’ubushobozi bwo kugera ku bibafasha gukora imishinga. Mu bushakashatsi bwacu, twazanye ibitekerezo birimo ibisubizo harimo koroshya imbogamizi y’ururimi, ku buryo buri wese ashobora kubona amakuru ajyanye no gukora umushinga, ndetse tugakomeza ubukangurambaga mu bakora ubucuruzi bwo ku muhanda, bagatekereza ku bikorwa byabo yewe n’umutekano wabo.”
Aba bongeyeho ko basanze ko iyo abantu bakora ubucuruzi butazwi, Leta ihomba imisoro kandi ariyo yakagiriye akamaro igihugu ndetse n’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda aho baba bari nta mutekano baba bafite.
CDE ni umuryango watangijwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda kuri ubu ukaba ugamije gukangurira abarangiza amashuri gutekereza guhanga umurimo kuruta kujya gutegereza uzabaha akazi.
Raoul Nshungu
