Kuri uyu wa Gatatu, muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyiswe ”Abagore Bahagaze Bemye” kigamije kugaragaza binyuze mu bugeni, akaga gakomeye abagore bahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma yayo bagakomeza ubuzima kuri ubu bakaba bahagaze bemye.
Ni igikorwa kije gikurikira icyakozwe mu mwaka wa 2014 cyiswe” Abagabo Bahagaze Bemye”.
Nk’uko byatangajwe muri iki gikorwa, abagore ni bamwe mu bahuye n’akaga gakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe muri bo bafashwe ku ngufu, ndetse bamwe banduzwa virus itera SIDA n’abakorewe ihohoterwa rikomeye mu myanya y’ibanga.
Ni umushinga wakozwe n’umunyabugeni, Bruce Clarke uvuga ko ubugeni ari kimwe mu bigira uruhare rukomeye mu kongera kubaka icyizere mu bantu ndetse no kongera kubahuza nyuma y’ibihe bikomeye baba baranyuzemo.
Bruce Clarke ukomoka muri Afurika y’Epfo, avuga ko buri gihangano gishushanya akababaro, gutakaza ibyiringiro no kongera kwigirira icyizere kw’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimye umwete udasanzwe wagaragajwe n’abagore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baharaniye kwiyubaka ndetse Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside, AVEGA Agahozo, ukaba ari umwe mu miryango ya mbere yashinzwe n’abarokotse Jenoside.
Imibare igaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagore bari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 bafashwe ku ngufu, 66% by’abo bakaba barandujwe Virus itera SIDA.
İki gikorwa cyatewe inkunga n’ibihugu by’u Bufaransa, Ubudage ndetse n’Ubusuwisi.
Igikorwa cyo kumurika ibihangano, uretse mu Mujyi wa Kigali kızakorerwa no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.