Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagore bashimirwa icyizere cyo kubaho bigiriye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu, muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyiswe ”Abagore Bahagaze Bemye” kigamije kugaragaza binyuze mu bugeni, akaga gakomeye abagore bahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma yayo bagakomeza ubuzima kuri ubu bakaba bahagaze bemye.                                 

Ni igikorwa kije gikurikira icyakozwe mu mwaka wa 2014 cyiswe” Abagabo Bahagaze Bemye”.

Nk’uko byatangajwe muri iki gikorwa, abagore ni bamwe mu bahuye n’akaga gakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe muri bo bafashwe ku ngufu, ndetse bamwe banduzwa virus itera SIDA n’abakorewe ihohoterwa rikomeye mu myanya y’ibanga.

Ni umushinga wakozwe n’umunyabugeni, Bruce Clarke uvuga ko ubugeni ari kimwe mu bigira uruhare rukomeye mu kongera kubaka icyizere mu bantu ndetse no kongera kubahuza nyuma y’ibihe bikomeye baba baranyuzemo.

Bruce Clarke ukomoka muri Afurika y’Epfo, avuga ko buri gihangano gishushanya akababaro, gutakaza ibyiringiro no kongera kwigirira icyizere kw’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.                           

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimye umwete udasanzwe wagaragajwe n’abagore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baharaniye kwiyubaka ndetse Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside, AVEGA Agahozo, ukaba ari umwe mu miryango ya mbere yashinzwe n’abarokotse Jenoside.

Imibare igaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagore bari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 bafashwe ku ngufu, 66% by’abo bakaba barandujwe Virus itera SIDA.                                              

İki gikorwa cyatewe inkunga n’ibihugu by’u Bufaransa, Ubudage ndetse n’Ubusuwisi. 

Igikorwa cyo kumurika ibihangano, uretse mu Mujyi wa Kigali kızakorerwa no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.