Nyuma y’iminsi mike inkambi y’impunzi ya Mahama yakiriye umubare w’impunzi urenga 50 000, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda [UNHCR] mu ruzinduko bagiriye muri iyo nkambi mu rwego rwo gusura impunzi, bakumva ibibazo byazo ndetse bakagenzura bimwe mu bikorwa byagiye biva mu mfashanyo bagiye batanga mu gihe cyashize.
Uru ruzinduko rwari rwitabiriwe n’Uhagarariye UNHCR mu Rwanda Dr. Saber Azam aherekejwe n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda harimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kenya, Canada, Misiri, u Bubiligi, u Budage, Koreya y’Amajyepfo, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’Umuryango utsura amajyambere w’u Buyapani [JICA]. Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Madamu Rose Kayumba, umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Imicungire by’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR).
Muri uru ruzinduko mu nkambi ya Mahama [ari na yo nini kurusha izindi mu Rwanda] aba bayobozi beretswe nyinshi muri serivisi zitangirwa muri iyi nkambi, aho barebye aho inyubako z’amazu aramba, kandi ya kijyambere arimo kubakirwa impunzi ageze, basura koperative y’abagore bo muri iyi nkambi ndetse banagira umwanya wo gusaba n’impunzi, aho bakinnye umukoino wa Basket.
Banatemberezwa uruganda rutunganya amazi rurimo kubakwa na OXFAM ku bufatanye na UNHCR, uru ruganda rukaba rufite ubushobozi bwo kuzagemurira amazi abaturage bose batuye mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe.
Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Dr. Azam yashimiye cyane aba banyacyubahiro ku bwo kwigomwa inshingano zabo zikomeye, bagafata uyu mwanya wo gusura impunzi ziri muri iyi nkambi. Yagize ati “Tugendeye kuri urur ruzinduko mwese mwagiriye aha muri iyi nkambi ya Mahama, turashaka gusaba isi yose guhagurukira ikibazo cy’ubuhunzi, tugira tuti: Birahagije, ntihagomba kubaho abantu birukanwa mu byabo ukundi.”
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erica Barks-Ruggles, we yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gahunda yacyo yo gufasha impunzi.
Yagize ati “Uru ruzinduko ni ingirakamaro cyane kuko rwatumye tubona uko izi mpunzi zibayeho mu buzima bukomeye. Nk’uko ari twe gihugu gitanga ubufasha bwinshi ku mpunzi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gutanga ubwo bufasha ndetse tunagerageza kuzamura imibereho y’impunzi.”
Madame Rose Kayumba umujyanama wa Minisitiri wa MIDIMAR, yashimiye umurimo UNHCR ikora ndetse anatangaza ko ku bwe asanga inkambi y’Impunzi ya Mahama ari imwe mu nkambi nziza ziri muri aka karere bitewe n’inzu zatangiye kubakirwa impunzi mu rwego rwo kuzivana mu mahema nayo ashaje.
Mu biganiro aba bayobozi bagiranye n’impunzi kandi, ibyakunzwe kugarukwaho ni amahema y’impunzi ashaje mu gihe twinjiye mu bihe by’imvura nyinshi kandi hamwe na hamwe usanga impunzi ziba mu mahema rusange aho abagera kuri 15 basangira ihema [communal hangars], inkwi zidahagije [aho zimwe mu mpunzi zinjya gukorera akazi mu baturage bagahembwa inkwi], ndetse n’ibiribwa bihabwa impunzi zisanga bidahagije.
Saber Azam yatangaje ko ku by’amahema, UNHCR iri gukora ibishoboka ngo impunzi zose zihabwe amacumbi aziboneye kandi ashobora guhangana n’ibihe [izuba, mvura cyangwa imiyaga], naho ku by’ibiribwa akaba ahakana ko hatangwa ibidahagije, ahubwo ko hakenewe indyo iba itandukanye.
Yagize ati “Ndahamya ko ibiryo Atari bike, kuko bitangwa hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga by’imitangire y’ibiryo mu mpunzi zose. Ahubwo wenda, nsanga hakenewe cyane ko bahindura, uyu munsi bakarya ibitandukanye n’ibyo bariye ejo cyangwa ejo bundi. Niyo mpamvu tugiye gutangiza gahunda yo kubaha amafaranga aho kubaha ibiribwa, bakajya ku isoko bakitoranyiriza ibyo barya.”
Uru ruzinduko rubaye mu gihe hiteguwe Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Mpunzi n’Abimukira [UN General Assembly Summit for Refugees and Migrants] hamwe n’Inama y’Abayobozi yateguwe na Perezida Barack Obama igamije kwiga ku kibazo cy’impunzi cyugarije Isi [President Barack Obama’s Leaders’ Summit on the Global Refugee Crisis].
Panorama