Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abahana abana by’indengakamere baraburirwa

Mu butumwa dukesha polisi y’igihugu,  ababyeyi, abarezi (Abarimu) n’abandi bafite inshingano zo kurera, baributswa kwirinda guhana abana mu buryo bukabije  kuko bibagiraho ingaruka mu mutwe ku mubiri.

Polisi irasaba kandi abanyarwanda muri rusange kudahishira umuntu wese babonye ahana umwana mu buryo bukabije cyagwa ahutaza uburenganzira bwe.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabivuze nyuma y’ibiheruka kubera mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Gisanze, aho ku itariki ya 31 Werurwe umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Rubengera witwa Musirimu Moise yahannye ku buryo bukabije abana batatu bo mu kigo abereye umuyobozi, aho yabakubise bikabaviramo kujyanwa mu bitaro, ubu uyu muyobozi akaba ari mu maboko ya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko guhana abana mu buryo budasanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati: “Uburyo uyu muyobozi yahannyemo bariya banyeshuri buteye ubwoba. Ni ibihano bitahabwa ikiremwa muntu”.

CIP Gasasira yakomeje yibutsa  abanyarwanda muri rusange kudahishira umuntu wese babonye afite imyitwarire nk’iyaranze Musirimu, ahubwo bakajya bihutira kubibwira ubuyobozi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati: “Turasaba ko nta muntu waceceka abonye umuntu ufite imyitarwire nk’iriya, nk’ababyeyi, abaturanyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange, dukwiye gushyira hamwe mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abana dutangira amakuru byihuse igihetubonye uhutuza uburenganzira bwe”.

Ingingo ya 152 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukubita agambiriye gukomeretsa umwana cyangwa undi muntu udafite ubushobozi bwo kwirwanaho bikamugiraho ingaruka mu mutwe cyangwa ku mubiri ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi Magana atanu (500.000).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities