Ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, nibwo hasakaye ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaramo Umutoza w’umupira w’amaguru Karekezi Olivier n’Umukinnyi Michael Sarpong bari kumwe n’abandi bantu bafatanye urunana nta birengagije amabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Amakuru avuga ko abo bantu bose bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Miachel Sarpong, Umutoza Karekezi Olivier na we akaba yari yabitumiwemo ndetse akanabyitabira.
Nk’uko byatangajwe na igihe.com, abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports ariko harimo n’izindi nshuti nke z’uwo mukobwa. Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa Sarpong ntibigeze bita ku ngamba zo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19.
Ubwo amafoto y’abari bitabiriye ibyo birori yatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangiye kunenga ibyakozwe, kuko nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radiyo Rwanda mu makuru yo muri iki gitondo ku wa gatatu tariki ya 19 Kanama 2020 ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye ibi birori, bamaze gushyirwa mu kato, abandi bakaba bagishakishwa.
Ati “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo.”
Ku bijyanye no kubashyira mu kato ndetse n’igihe bagomba kuhamara, niba bashobora kuhamara umunsi umwe basanga bataranduye bakabareka, CP Kabera yagize ati “Ntabwo umunsi umwe uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima. Iminsi y’akato ijyenwa na RBC nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”
CP John Bosco Kabera yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.
Biravugwa ko bamwe mu bari bitabiriye ibi birori barimo umutoza wa Kiyovu Spots, Karekezi Olivier, n’abakinnyi barimo Michael Sarpong, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert na Eric Irambona.

Inshuti za Michael Sarpong zari zitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we ntizigeze zita ku ngamba zo kurwanya ikwirakwiza rya COVID-19.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 y’amavuko bitabye Imana bazize COVID-19, abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba icumi (10). Iryo tangazo rigaragaza ko abantu 22 bakize, ariko habonetse abandi barwayi bashya 37.
Abo barwayi bashya 37 barimo 28 babonetse i Kigali bakaba ari abahuye n’abanduye, abandi bapimwa mu bibasiwe kurusha abandi. I Rusizi habonetse 6, i Rwamagana haboneka 1, i Rubavu haboneka 1, undi 1 aboneka i Huye.
Muri rusange kuva ku itariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda habonekaga umuntu wa mbere wanduye COVID-19, kugeza ku wa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, abamaze kugaragaraho ubwandu bwa COVID-19 bagera ku 2,577 bagaragaye mu bipimo 342,614 byafashwe. Abantu bakize bagasubira mu miryango yabo bose hamwe ni 1,683 naho abakivurwa ni 884.
Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Hari ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa Twitter rwa Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, buca amarenga ko abantu badakomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hashobora kuzabaho Gahunda ya Guma mu rugo ku bantu bose itunguranye.
Rwanyange Rene Anthere
