Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu 11 batawe muri yombi bagurisha abana ibisindisha

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Mu bice bitandukanye by’igihugu, kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 22 Nzeri 2019, utubari tugera kuri 14 bene two cyangwa abashinzwe kuducunga barafashwe banarafungwa kubera kugurisha abana bataruzuza imyaka 18 ibinyobwa bisindisha.

Aba bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyamo  n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Abana bagera kuri 29 nibo basanzwe mu tubari barimo kunywa ibinyobwa bisindisha abandi bagakoreshwa akazi muri utwo tubari.

Ibi bikorwa byari mu rwego rw’iyubahirizwa ry’itegeko rirengera abana ryibanda cyane ku kubarinda kujya mu tubari kunywa inzoga, cyangwa kujya gukoreshwamo indi mirimo itandukanye.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, utubari dutatu (3)  duherereye mu turere dutandukanye mu mujyi wa Kigali nitwo twafunzwe kubera gusangamo abana banywa inzoga, umwe mu bari bashinzwe gucunga utwo tubari  yarafashwe arafungwa, na ho abandi babiri  baracyashakishwa n’ubutabera.

Utubari twafunzwe  n’akitwa Service Night  Club  gaherereye mu karere ka Nyarugenge  mu murenge wa Rwezamenyo, n’uwari ushinzwe kugacunga yarafashwe arafungwa.

Mu karere ka Kicukiro   hafunzwe akabari  kitwa Carioka gaherereye  mu murenge wa Nyarugunga,  na ho mu karere ka Gasabo hafunzwe akabari kitwa New Hirwa Bar, gaherereye mu murenge wa Remera.

Mu karere ka Ngororero hafunzwe  nyir’akabari kitwa  Tama-Tamu bar. Uyu yafunzwe nyuma y’aho  abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanze muri aka kabari ke harimo abana bane (4) barimo kunywa inzoga.

Abandi babiri bafatiwe mu mirenge wa Runda na Rukoma yo mu karere ka Kamonyi, mu tubari twabo  Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanzemo abana   nabo barimo kunywa inzoga.

Mu karere ka Nyaruguru hafashwe uwo mu murenge wa Rwamiko, nyuma yo gusanga mu kabari ke harimo abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwamiko.

Undi yafatiwe mu murenge wa Mata na wo wo mu karere ka Nyaruguru, yakoreshaga abana mu kabari ke k’inzoga, bakaba bari bashinzwe kugenda baha abakiliya  inzoga.

Mu karere ka Musanze Polisi irimo gushakisha umuturage wagiye kwishisha  nyuma y’aho mu kabari ke  gaherereye mu murenge wa Muhoza, abapolisi basanzemo   abantu  16  harimo abana 12 barimo kunywa inzoga ndetse basinze.

Muri ibi bikorwa bya Polisi yafatanyijemo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abantu bane bo mu karere ka Kamonyi na Nyaruguru barafashwe kubera guha abana bato akazi, aba bana bakaba barakoreshwaga akazi ko kotsa no kugurisha inyama abakiriya baje mu tubari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aburira ba nyir’utubari, amaresitora n’amahoteri acuruza inzoga kwirinda kwanginza abana babaha ibisindisha.

Yagize ati “Aba bagomba kurindwa mu buryo butandukanye harimo no kubarinda ibisindisha ndetse no kubaha akazi bakiri bato. Turasaba abanyarwanda muri rusange kubaha itegeko rirengera abana  bakarekeraho ibikorwa binyuranyije n’itegeko.”

CP Kabera yakomeje  avuga ko  muri  ibi bikorwa bya Polisi ihuriraho n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ikigamijwe ari ukugenzura ko ubutumwa bahawe bujyanye no kurinda abana bwubahirijwe ndetse no kubibutsa ko bakwiye kutemerera umukiriya wabo gutwara ikinyamiziga kandi babona ko amaze gusinda, kuko bishobora guteza impanuka kuri abo bakiliya baje kunywa ndetse no ku bandi banyarwanda bakoresha umuhanda.

Itegeko no 71/2018 ryo ku  wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities