Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka abari abakirisito b’itorero rya Pantekote muri Paruwasi ya Kicukiro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994. Abakirisito baganirijwe ku ruhare iri torero ryagize muri Jenoside ndetse n’uruhare rigomba kugira mu kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya mbere muri iyi paruwasi ku wa 1 nyakanga 2016.
Pasiteri Ruzibiza Viateur akaba n’umuyobozi w’isanamitima mu itorero rya ADEPR, yasabye abakirisito b’iri torero guhindura imyumvire kuko hari ibyo bakora bikaba ari ugupfobya Jenoside, baba babizi cyangwa batabizi.
“Abakiristo bagomba guhindura imyumvire bamwe bafite, aho usanga bumva ko kwibuka bizamura imyuka mibi ya satani bigatuma batitabira n’ibikorwa bijyanye no kwibuka; nyamara ibyo bitekerezo ni bimwe mu bipfobya Jenoside nubwo umuntu yaba abikora abizi cyangwa atabizi.”
Ibi kandi byanagarutsweho n’umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Tom Rwagasana, aho yavuze ko itorero rya ADEPR ryashyizeho uburyo butandukanye bwo gufasha abakirisito guhindura imyumvire, hibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basengera muri iri torero.
“Kuri buri paruwasi hashyizweho urukuta rwanditseho amazina y’abakirisito bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma hakazashyirwaho n’urundi rwanditseho amazina y’abagize uruhare muri Jenoside mu rwego rwo gusigasira amateka kugira ngo atazibagirana kandi bibere n’isomo abandi bakiristo cyane cyane urubyiruko rutabonye amahano yabaye mu gihugu. Ikindi ni uko hashyizweho gahunda yo kubakira no kuremera abarokotse bo mu miryango y’abazize Jenoside bari abakirisito, bagakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo nko kubatangira ubwisungane mu kwivuza, kubashakira igishoro bagakora ubucuruzi buciriritse…”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bushima uruhare rw’amadini n’amatorero ku bikorwa bitandukanye bakora, ariko bukagira n’icyo busaba abanyamadini nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Bayingana Emmanuel.
“Amadini afite ibikorwa byiza afatanya na Leta cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka, usanga bubakira abatishoboye barokotse Jenoside, bakabaremera ariko icyo tubasaba ni ugushyira imbaraga mu gukangurira abakirisito kuvugisha ukuri mu kugaragaraza imibiri y’abantu bazize Jenoside na n’ubu imibiri yabo itaraboneka, kandi hari abazi aho bari. Ikindi ni ukwigisha urubyiruko kuva mu ngengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Itorero rya ADEPR ryatangiye igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abari abakirisito b’iri torero kuva mu 2010, rikaba rimaze kubaka amazu agera kuri 288 y’abarokotse Jenoside batishoboye; ariko kuri iyi paruwasi, iki gikorwa kikaba kibaye ku nshuro ya mbere, aho yibutse abagera kuri 36 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi basengeraga mu midugudu itanu igize iyi paruwasi.
Pascy

Abanyamadini bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatatutsi

Umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Tom Rwagasana

Pasiteri Ruzibiza Viateur akaba n’umuyobozi w’isanamitima mu itorero rya ADEPR
