Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamuryango ba YURI bakuye amasomo ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Abayuri bageze imbere y'Inteko Ishinga Amategeko bagiye gusura Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside (Ifoto/Munezero)

Urubyiruko rwibumbiye muryango ugamije kurinda ibyagezweho no kubaka Ndi umunyarwanda binyuze mu burere mboneragihugu no mu mibereho myiza (YURI: Youth Unit Rwanda Imihigo), bishimira ko gusura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ishuri rikomeye ribitse amateka y’u Rwanda cyane cyane Urugamba rwo kubohora igihugu.

Ku wa 22 Kamena 2019, ubwo abahagarariye abandi muri uyu muryango basuraga Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, bamwe mu baganiriye na Panorama, bishimira amasomo bahakuye yiganjemo ubutwari bw’ababohoye igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kandi bibaha imbaraga nk’urubyiruko zo kubungabunga ibyagezweho no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, kuko n’ababohoye igihugu bari urubyiruko.

Umutoni Uwase Junvière, avuka mu karere ka Ruhango, akaba ari umunyamuryango wa YURI, yavutse mu 1999. Avuga ko gusura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yungukiyemo byinshi kuko hari amateka atari azi. Agira ati “Nungutse byinshi kuko hari ibyo ntarinzi, harimo nk’uko Jenoside yatangiye. Najyaga numva babivuga ariko ntarabibona ndetse n’uburyo yahagaritswe.”

Umutoni ashishikariza urubyiruko ko rwajya rwitabira ibikorwa bya Leta bakanabasha kwiga amateka, kuko aribwo ibyabaye bitazongera kubaho kuko baba bamenye amateka y’igihugu. Abasaba gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda no kurinda ibyagezweho ahubwo bagaharanira gukomeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’igihugu.

Akomeza agira ati “Amateka najyaga nyumva nkumva ntasobanukiwe neza ariko nkurikije ibyo numvise niteguye kurwanya icyatuma igihugu gisubira inyuma, nkatangira amakuru ku gihe, kandi aho umwanzi arihose sinahahishira. Kuba naraje muri uyu muryango ndabyishimira kuko utwigisha gukorera igihugu nkatwe bakiri bato, batwigisha byinshi…”

Rwomushana Kanuma Dominique, Umuyobozi wa YURI, avuga ko basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside hagamijwe kumenya no kuzirikana amateka yaranze igihugu cyacu no kubaka Ndi Umunyarwanda.

Agira ati “Gusura Ingoro y’amateka yurugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri YURI bitwereka ko ubutwari buharanurwa….mu gihe ufite Intego z’inyungu rusange, Intego zo kubaka igihugu, byanze bikunze havamo ibitambo…ariko habamo kwihangana, kwitanga, ishyaka, ndetse no kugira Umutima w’ubumuntu.

Akomeza agira ati “Kwigira kuri aya mateka y’urugamba bidusubizamo imbaraga zo guharanira kugera ikirenge mu cy’ababyeyi bacu na bakuru bacu… intwari z’igihugu… bityo bikadutera ishema ry’uko natwe hari ibyo twakora kandi tugahindura byinshi. Aha hantu hongera ku kubakamo ikizere cyo kubaho ariko ukagiharanira…”

Col. Kabayiza Sosthene, Umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe guhuza inzego za gisirikare n’abasivire yibukije urubyiruko ko rudakwiye kurangara, bagomba kuba maso bakarinda ibyagenzweho kuko kwibuka byaturutse ku gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu.

Agira ati “Ibyabayeho byagizwemo uruhare n’urubyiruko, […], urubyiruko rwari mu buzima bubi rwishyize hamwe bashaka ibisubizo by’ibibazo byari byugarije igihugu. Bamwe muri bo baretse amasomo bigaga biyemeza kuza mu Rwanda kugira ngo babohore igihugu. Mu by’ukuri bari bakiri bato ariko bumvako bagomba kubohora igihugu.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwabaye ibigwari bitewe n’ubuyobozi bubi boreka igihugu, bigishwa kwica bagenzi babo, ariko urubyiruko rw’intwari rwabashije  kubohora igihugu. Yabasabye kumenya kumenya gushishoza, kwirinda guhubukira ibibonetse byose, bakiga gukoresha umutimanama.

Yagarutse ku butwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi 600 zari mu Nteko ishinga amategeko, kandi bari urubyiruko, bakabasha kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibukije kandi ko urugamba ruhari ubu atari urw’amasasu ahubwo ari urw’iterambere, abasaba gukoresha imitwe yabo bagahangana n’ushaka kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside n’undi wese ushaka guhungabanya igihugu.

Ati “…dukwiye kurinda ibyagenzwe tugahangana n’urugamba rw’iterambere, dukore ku buryo tugira imiyoborere myiza, dutanga icyo dufite; icyo twiyemeje tugikore kuko na Perezida wacu icyo avuze aragikora. Ubuyobozi n’ubw’abanyarwanda, tujye dukora mu nyungu z’abanyarwanda, kuko u Rwanda ari urwacu…”

Mbere y’uko abagize YURI basura ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza (Kicukiro), aho batangaza ko bagiye Kwigira kumateka mabi yaranze igihugu kugira ngo babone inzira n’uburyo baremamo abato bazira ikibi. Ikindi ni ugukora baharanira kubaka Ndi Umunyarwanda kuko ariyo nzira yonyine izakora impinduka mu guhuriza hamwe abana b’u Rwanda. Intero yabo ikagira iti “Kumva ko twese turi umwe, tugaharanira kubumbatira ubwo bumwe bwacu.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro no gusura Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, Abayuri bakurikiranye ibiganiro bijyanye n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, kubungabunga umutekano no gusigasira ibyagezweho (Ifoto/Panorama)

Youth Unity Rwanda Imihigo (YURI) ni umuryango utari uwa Leta uharanira kubaka igihugu binyuze muburere mboneragihugu ndetse n’imibereho myiza byose bigakorwa mubufatanye munzira nziza iboneye ya Ndi Umunyarwanda.

Uretse abayobozi ba YURI ku rwego rw’igihugu, Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere, uyu munsi witabiriwe kandi n’abahagarariye Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Uburezi, Inama y’Igihugu y’urubyiruko, Kaminuza y’u Rwanda ishami rikorera ahahoze ari KIST (UR-CST, UTB na Kaminuza ya Gitwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities