Abanyarwanda bagera kuri 600 n’imiryango yabo baherutse gutaha bava mu mashyamba ya Congo, aho Komisiyo ishinzwe kubasubiza mu buzima busanzwe ivuga ko hari icyizere ko n’abasigaye bazataha.
Ni mu gihe, kugera tariki 31 Ukuboza 2017, Ishami ryUmuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rizaba yafunze imiryango y’impunzi ziri muri Congo, ziganjemo ibyiciro byahunze kuva hagati y’umwaka wa 1959 kugeza mu wa 1998.
Hon. Mukantabana Seraphine, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC mu mgambo ahinnye y’icyongereza), atangaza ko kugeza uyu munsi mu kigo cya Mutobo hamaze kugera abasaga 89.
Buri wa kabiri na buri wa kane w’icyumweru bakomeza gutahuka, nk’uko Mukantabana akomeza abitangaza. Avuga ko ku wa kane w’icyumweru gishize bakiriye cumi na barindwi, bakirimo kujonjorwa ngo harebwe niba koko nta banyekongo bivanzemo.
Yagize ati “amajonjora aracyarimo ku buryo mu baje ejobundi cumi na barindwi, kugira ngo twemeze neza ko ari abanyarwanda batahutse, tumaze kubonamo cumi na bane. Batatu basigaye ntabwo twahise tubirukana kuko haba hakiri iperereza kugira ngo bamubaze aho akomoka. Uwo dusanze atari umunyarwanda ari umunyekongo hakabaho uburyo bwo kumusubiza iwabo.”
Kugeza ubu, ikigo cya Mutobo kimaze kwakira abantu benshi bavuye muri FDLR no mu yindi mitwe yitwaje intwaro bose hamwe bagera ku bihumbi cumi na kimwe (11,000).
Mukantabana avuga ko aba bosehamwe n’imiryango yabo basubijwe mu buzima busanzwe. Ashingiye ku mibare y’abamaze gutahuka, Mukantabana avuga ko hari icyizere ko abasigaye mu mashyamba ya Congo bose bazatahuka bakaza mu rwababyaye.
Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzweingabo zahoze ku rugerero yagiyeho kugira ngo amahoro agaruke mu gace k’ibihugu bigari.
Hon. Mukantabana avuga ko kugira ngo amahoro agaruke ari uko byaba bigaragara ko nta bantu bakishora mu mitwe yitwaje intwaro ngo babe bahungabanya umutekano haba ari hano mu Rwanda, haba no mu bihugu bidukikije.
Ati “Ubwo rero inshingano dufite ni ugukora kugira ngo uwo mugambi ugerweho, amahoro aboneke hose, ariko cyane cyane nk’uko ujya gutera uburezi abwibanza, icyo tugamije ni ukugira ngo amahoro n’umutekano biboneke tugume dusagambe hano mu Rwanda, Abanyarwanda baryame batuje, bazi ko ntacyaturuka hanze gishobora kubahungabanya.”
Akomeza avuga ko ariyo mpamvu bakomeza gukangurira abantu bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu Rwanda babereka ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, bakabashishikariza kuza gufatanya n’abandi kurwubaka.
Mukantabana avuga ko bamwe mu bagitinya gutaha bafite imbogamizi zo kubura inzirabanyura mo kuberako mu mashyamba barimo hari agatsiko k’abantu basa n’abafashe abandi bugwate, bityo ugasanga utekereje gutaha bimusaba imibare miremire, aho abatinya ko nibamenya ko agiye gutaha byamuvira mo no gupfa.
Avuga ko usibye na FDLR bari kumwe zishobora kubatangitra, ko hari n’indi mitwe yitwaje intwaro, bityo uwiyemeje gutaha akaba ari icyemezo afata gishobora kumuzanira ibibazo.
Ikindi mukantabana avuga ko gikunze kubabera imbogamizi ngo ni uko uduce twinshi barimo usanga ingabo za MONUSCO zibafasha kwambuka zidahari, n’aho baziboneye zikaba zabatinza ababahiga bakabageraho byoroshye.
Ati “ariko icyo dushima n’uko hari abashobora kurenga ibyo bibazo bakaza, hari n’abandi bari kure nka za Kasai ariko ugasanga inzira banyuramo kugira ngo bagere aho bagomba kubona ubufasha na zo ziraruhije,
Mukantabana avuga ko hari ingamba zafashwe zo gukomeza gufasha aba bantu gutaha, baganira na MONUSCO ku cyakorwa kugirango boroherezwe kubona inzira zo gutaha.
“Monusco turavugana, hakaba n’ibiganiro dutanga bya buri cyumweru kugira ngo bashirike ubwoba, kuko ngira ngo ikibazo kigihari usanga umuntu abitekereza ari umwe abantu badashobora kwishyira hamwe kugira ngo bamarane ubwoba bafate inzira bagende.”
Mukantabana avuga ko kandi hasigaye iminsi mike kugira ngo ubuhunzi bucike bitarenze tariki ya 31 Ukuboza Uyu mwaka, ubwo HCR izaba ifunze imiryango y’impunzi ziri muri Congo, ziganjemo ibyiciro byahunze kuva hagati y’umwaka wa 1959 kugeza mu wa 1998.
Ati “Ubu rero turabakangurira kuganira n’inzego zibishinzwe, zibakangure, kugira ngo bumve ko bagomba gufata inzira zikigendwa bakaza kugira ngo batazahura n’ibibazo bikomeye.”
Mukantabana avuga ko bafite icyizere 90 ku ijana cy’uko abasigaye mu mashyamba bazataha, ugereranije n’uko imiryango yabo igenda itahuka babifashijwemo na HCR.
“MONUSCO na yo turayisaba kugira ngo iborohereze, ni yo bosebafata umugambi wo kuzira rimwe ubu twebwe twariteguye ku buryo abaza abo ari bo bose bakwakirwa nta we usubijwe inyuma ngo baje ari benshi.”
Mukantabana avuga ko ibimenyetso babona bibagaragariza ko umubare munini w’abasigaye muri FDLR uzubahiriza iriya tariki yo gutahuka.
Ibi yabivuze ngo ashingiye ku makuru bafite yizewe ko MIDMAR iri kwakira abantu benshi, aho ubushize hatahutse abagera kuri 600 yakiriye, uyu munsi hakaba hasigaye abarenga 2,000 na bo barimo gushishikarizwa gushyira intwaro hasi bagataha mu rwababyaye.
Elias Hakizimana
