Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi 140 basoje ubutumwa bw’amahoro muri Haïti

CP Kabera yakira abapolisi bavuye mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Haiti (Ifoto/RNP)

Kuri uyu wa kane Kanama 2019, ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali, hasesekaye itsinda ry’abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw’amaoro muri Haïti, bayobowe n’umuyobozi wungirije w’iri tsinda SSP Edward Kiiza.

Yakira aba bapolisi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabashimiye ubwitange, umurava, ubunyamwuga n’umuco w’ubwitange byabaranze mu gufasha abaturage ba Haïti. Avuga ko kandi banabatoje igikorwa cy’umuganda, isuku n’isukura n’umuco wo kwigira.

Iri tsinda ryari rifite inshingano zihariye zijyanye no kubaka ubushobozi mu basivili bashinzwe kurinda.

Senior Superintendent of Police (SSP) Edward Kiiza waje uyoboye iri tsinda yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti byagenze neza, cyane ko babanye neza n’abaturage ba Haïti.

Yagize ati “Abaturage ba Haïti twabanye neza dukorana ibikorwa bitandukanye nk’umuganda, ibikorwa by’isuku n’isukura n’ibindi. Umutekano urahari nta kibazo gihari abaturage baho baratuje kandi bishimiye igihe cyose twabanye n’ibikorwa bitandukanye twabagejejeho.”

SSP Kiiza yavuze ko bimwe mu bikorwa itsinda ryabo ryakoze usibye kuba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda basivili; banafashije insengero ebyiri haba mu buryo bwo kuzubaka no kuziha ibikoresho birimo intebe n’ibindi bitandukanye, banafashije ikigo nderabuzima bagiha imiti, banahaye kandi Gereza yitwa Jeremie amazi meza, banaha abagororwa imyenda yo kwambara n’ibyo kurya ndetse banaha bimwe mu bikoresho Polisi yo mu gace bakoreragamo bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Ndashimira igihugu cyatwohereje mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haïti, inshingano badutumye zose twarazubahirije, mu by’ukuri kuva Polisi y’u Rwanda  yatangira kujyayo hari byinshi byahindutse mu gihugu cya Haïti, abapolisi baho basobanukiwe igipolisi cy’umwuga imikorere yacyo, twafashije abaturage baho mu bikorwa bitandukanye ikindi nk’uko igihugu cyacu kirangwa n’isuku nabo twarabibatoje.”

Iri tsinda ni irya 9 ari ryo risoje ubutumwa bw’amahoro muri Haïti, rikaba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda abasivili.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri Haïti mu mwaka wa 2011. Aho abapolisi bagera 1360 aribo bamaze kujya muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities