Kuri uyu wa kane Kanama 2019, ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali, hasesekaye itsinda ry’abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw’amaoro muri Haïti, bayobowe n’umuyobozi wungirije w’iri tsinda SSP Edward Kiiza.
Yakira aba bapolisi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabashimiye ubwitange, umurava, ubunyamwuga n’umuco w’ubwitange byabaranze mu gufasha abaturage ba Haïti. Avuga ko kandi banabatoje igikorwa cy’umuganda, isuku n’isukura n’umuco wo kwigira.
Iri tsinda ryari rifite inshingano zihariye zijyanye no kubaka ubushobozi mu basivili bashinzwe kurinda.
Senior Superintendent of Police (SSP) Edward Kiiza waje uyoboye iri tsinda yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti byagenze neza, cyane ko babanye neza n’abaturage ba Haïti.
Yagize ati “Abaturage ba Haïti twabanye neza dukorana ibikorwa bitandukanye nk’umuganda, ibikorwa by’isuku n’isukura n’ibindi. Umutekano urahari nta kibazo gihari abaturage baho baratuje kandi bishimiye igihe cyose twabanye n’ibikorwa bitandukanye twabagejejeho.”
SSP Kiiza yavuze ko bimwe mu bikorwa itsinda ryabo ryakoze usibye kuba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda basivili; banafashije insengero ebyiri haba mu buryo bwo kuzubaka no kuziha ibikoresho birimo intebe n’ibindi bitandukanye, banafashije ikigo nderabuzima bagiha imiti, banahaye kandi Gereza yitwa Jeremie amazi meza, banaha abagororwa imyenda yo kwambara n’ibyo kurya ndetse banaha bimwe mu bikoresho Polisi yo mu gace bakoreragamo bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “Ndashimira igihugu cyatwohereje mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haïti, inshingano badutumye zose twarazubahirije, mu by’ukuri kuva Polisi y’u Rwanda yatangira kujyayo hari byinshi byahindutse mu gihugu cya Haïti, abapolisi baho basobanukiwe igipolisi cy’umwuga imikorere yacyo, twafashije abaturage baho mu bikorwa bitandukanye ikindi nk’uko igihugu cyacu kirangwa n’isuku nabo twarabibatoje.”
Iri tsinda ni irya 9 ari ryo risoje ubutumwa bw’amahoro muri Haïti, rikaba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda abasivili.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri Haïti mu mwaka wa 2011. Aho abapolisi bagera 1360 aribo bamaze kujya muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti.
Panorama
