Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 basoje ubutumwa bw’amahoro buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) bari bamazemo igihe cy’umwaka muri Sudani y’Epfo, bagarutse mu rwababyaye, bakaba basimbuweyo n’abandi bangana nka bo.
Iri tsinda ry’abapolisi ryari riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto rigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ryakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner of Police-CP) Emmanuel Butera wabashimiye ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byabaranze. Bakaba bahageze nyuma y’amasaha make bagenzi babo bagiye kubasimbura.
CSP Muheto yavuze ko n’ubwo hari utubazo duto duto bahuriyeyo natwo, bari biteguye bihagije ku buryo barangije akazi kabo kabajyanye neza.
Yagize ati: “Twishimye ko tugarutse amahoro, tugarukanye ishema kuko akazi igihugu cyadutumye ko kubungabunga amahoro y’abanyasudani y’Epfo bari mu makimbirane tugasoje neza.”
Aba bapolisi bari bafite icyicaro mu mujyi wa Malakal. Bari bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagahungira imbere mu gihugu, izi zikaba ari nazo nshingano z’ababasimbuye.
CSP Muheto yakomeje avuga ati: “Mu butumwa bwo kubungabunga amahoro tuba dukorana n’abapolisi bavuye mu bihugu bitandukanye. Twese tuba dufite inshingano yo kurinda no kubungabunga amahoro y’abanyagihugu. Dukorera hamwe, ariko twe nk’abanyarwanda tugaharanira kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, Disipuline, ubunyamwuga no kubaha.”
Mu masaha ya mu gitondo, irindi tsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura aba bagarutse riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Charles Butera akungirizwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Victor Rubamba ari nawe bahagurukanye i Kigali.
Mbere y’uko bahaguruka SSP Rubamba yagize ati: “Ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro tugiyemo twabwiteguye neza. Twiteguye kuzakomeza kubakira ku byo bagenzi bacu dusimbuye ndetse n’abababanjirije bakoze.”
Yakomeje agira ati: “Iri tsinda ry’abapolisi rigizwe n’abagabo n’abagore kandi bose biteguye kuzuza neza inshingano zabo. Ubu muri Polisi y’u Rwanda nta kazi k’abagabo cyangwa ak’abagore gusa, kuko byagaragaye ko abagore na bo bashobora gukora ibyo abagabo bashobora gukora.
Tugiye nk’abanyarwanda, tuzaharanira guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu cyacu, duharanira kurangwa na Disipuline no gukorera hamwe, dore ko ari ngombwa ngo dusohoze neza inshingano zitujyanye.”
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner of Police-CP) Emmanuel Butera, yabashimiye ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byabaranze (Photo/RNP)

Itsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura abagarutse i Kigali (Photo/RNP)

Itsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura abagarutse i Kigali (Photo/RNP)

Itsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura abagarutse i Kigali (Photo/RNP)
