Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi b’abaganga basabwe kwita ku mikorere ya Isange

Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba (Photo/Courtesy)

Panorama

Ku wa 21 Mutarama 2018,  Minisitiri w’ubuzima Dr  Diane  Gashumba yatangije umwiherero w’umunsi umwe w’abapolisi bagera kuri 70 bakora umwuga w’ubuganga.

Uyu mwiherero wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Minisitiri Gashumba yabashimiye umurava ubaranga mu kazi, abasaba kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centers.

Mu ijambo rya Minisitiri Gashumba, yibukije aba bapolisi ko ubuzima ari ikintu gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’igihugu, abasaba  kujya bihutira kugera ku murwayi ataratakaza ubuzima.

Minisitiri Dr Gashumba yagize ati “Ubuzima ni ingenzi mu mutekano n’iterambere, gutinda kugera ku murwayi bishobora gutuma abura ubuzima, bikanakwirakwiza indwara zishobora kwandura”.
Yabasabye buri gihe kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero mu gutanga serivisi. Yanabasabye  ko serivisi zitangirwa mu bigo bya Isange One Stop Center bazigira izabo, bakanakurikirana bya hafi imikorere n’imicungire yazo.
Ibigo bya Isange One Stop Centers ubusanzwe bitanga ubufasha ku bantu  bahuye n’ihohoterwa.Uretse ubuvuzi busanzwe bahabwa ku buntu, abagize ihungabana banahabwa ubufasha butuma bongera kugira icyizere bakava mu bwigunge.
Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44, Minisiteri y’ubuzima ikaba ari umwe mu bafatanyabikorwa mu mikorere yabyo.
Minisitiri Gashumba yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye buhoraho mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.
 Yagize ati” Minisiteri izakomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda mu gushyira ingufu   mu cyateza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana  yasabye aba baganga guhuza umurimo bakora w’ubuganga n’intego zabo nk’abapolisi, bakumva kandi bakanakora neza inshingano zabo.
Yabasabye kurangwa n’amahame y’umwuga wabo w’ubuganga ndetse abasaba guhora barangwa no kugirirwa icyizere, ndetse no kugira ibanga ry’umwuga wabo.
Uyu mwiherero w’umunsi umwe ukaba wibanze ku kurebera hamwe uko hakemurwa n’uko hakwirindwa ibibazo bikunze kujya bigaragara mu buvuzi, nk’isuku nke, indwara zitandura ndetse n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina .
Banaganiriye kandi ku butabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse hanarebwa n’ibyo Polisi y’u Rwanda iteganya gukora mu minsi iri imbere mu rwego rw’ubuvuzi.
Ubusanzwe abapolisi bakora umwuga w’ubugaga ni bamwe mu bapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kimwe n’abandi bapo
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities