Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi batangiye urugendoshuri

Abapolisi bakuru  30 baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika bari gukurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi  (National Police College) riherereye i Musanze, batangiye urugendoshuri mu bigo bitanduka byo mu Rwanda, mu rwego rwo gusobanukirwa ibyo inzego zitandukanye zikora.

Uru rugendoshuri  rwatangiye kuri uyu wa 15 Mata 2019 ubwo basuraga Ministeri y’ubutabera, bakirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye

Ministeri Busingye yabaganirije ku mateka n’imikorere y’inkiko Gacaca mu Rwanda, mbere na nyuma y’ubukoroni.

Yagize ati  “Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 inkiko Gacacaza zongeye kwifashishwa zigira uruhare mu kuburanisha imanza z’abari bamaze gukora Jenoside no kunga abanyarwanda.”

Ministeri Busingye yakomeje ababwira ko kuva kera abanyarwanda bicaraga  hamwe bagakemura ibibazo byabo mu muryango Nyarwanda bakoresheje ukuri. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Gacaca yarongeye irakoreshwa kugira ngo hatangwe ubutabera bwihuse hakoreshejwe ukuri.

Yagize ati “Mu myaka icumi Gacaca yaciye imanza zisaga miliyoni imwe n’igice, ibintu bitari byarigeze bibaho mu Rwanda, ariko kubera amateka yaranze iki gihugu  byarabaye. Ikaba yarafashije kwihutisha imanza kuruta uko byari bunyure mu nkiko zisanzwe.”

Ministeri Busingye yasoje ababwira ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse aho buri wese asigaye yifuza kurusura kubera umutekano n’iterambere rugaragaza.

Nyuma yo gusura Urwego rw’ubutabera bakomereje mu kigo cyIgihugu cy’Imiyoborere (RGB) aho bakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Dr. Usta Kayitesi.

Yabagaragarije uruhare rwa RGB mu guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Yagize ati “RGB  yagize uruhare runini  mu nkiko Gacaca aho abunzi batanze ubutabera ku kigero cya 87 ku ijana, kandi yagize uruhare  mu burezi bw’imyaka icyenda (9YBE), inatanga umusanzu mu bikobwa by’umuganda aho ufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Dr. Kayitesi yakomeje ababwira ko RGB itanga inama ku bayobozi mu nzego z’ibanze cyane hibandwa mu mitangire ya serivisi inoze no kurwanya ruswa.

Yanagaragaje  ko  muri 2010  imitangire ya serivise yari ku kigero cya 66 ku ijana, 2018 ikazamuka ikagera kuri 74 ku ijana.

Aba banyeshuri batangiye uru rugendoshuri bazasura ibigo 14 mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, bakaba bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities