Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Raoul Nshungu

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi b’u Rwanda 240 bagize itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe.

Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa by’umwihariko abagize umutwe wa RWAFPU1 n’ubuyobozi bwawo ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

Agira ati ” Umuryango w’Abibumbye ubashimira kubw’agaciro n’ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’akazi mwakoze k’ indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n’indangagaciro mu gusigasira umutekano n’ituze rusange by’umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi.”

Ebikwo yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n’uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL); Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, mu butumwa yatanze, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki guhugu.

CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w’igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities