Mu minsi itatu gusa, kuva ku wa gatanu tariki ya 13 kugeza ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, abashoferi 144 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze abandi 100 bo bafatwa bacomokoye utugabanyamuvuduko.
Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, muri ibi bikorwa byatangiye ku wa gatanu, uwo munsi hafashwe abagera kuri 80, ku wa Gatandatu hafatwa 37 na ho ku Cyumweru hafatwa abagera kuri 27 bose hamwe bakaba 144. Hanafashwe n’abashoferi barenga 100 bacomokoye utugabanyamuvuduko.
Aba bose bafashwe mu gihe Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iburira ikanagira inama abashoferi kwirinda gutwara basinze, ndetse bakanirinda guhungabanya utugabanyamuvuduko mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu (RTV) mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yatangaje ko muri rusange umutekano mu gihugu wifashe neza, ariko umutekano wo mu muhanda ukomeje kubangamirwa n’imyitwarire y’abantu batwara ibinyabiziga basinze aho bakomeje kugaragaza imyitwarire iteza impanuka.
Yagize ati “Umutekano muri rusange mu gihugu wifashe neza ariko hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bakomeje guteza umutekano muke mu muhanda, bagateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga ndetse zikangiza n’ibikorwaremezo.”
Yongeyeho ko bitewe n’iyi myitwarire ikomeje kugaragara ku bantu batwara basinze, Polisi y’u Rwanda izakomeza kurushaho gukaza ibihano n’imikwabu yo kubafata hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Ubu iyi mikwabu igiye kujya ikorwa mu gihugu hose haba mu mihanda minini ndetse n’uduhanda tuyishamikiyeho hagamijwe guhashya abatwara basinze kuko byagaragaye ko bakwepera muri iyo mihanda mito bakayitezamo impanuka.”
CP Kabera ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) na ho ufashwe yakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko acibwa ibihumbi magana abiri (200,000Frw) kandi akaba azakomeza kwiyongera uko abantu barushaho kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ikinyabiziga wasinze.
Yongeyeho ko aya mande ari ayo gutwara wasinze cyangwa gucomokora akagabanyamuvuduko gusa, mu gihe bagusanganye andi makosa uzajya uyahanirwa ukwayo.
Ku bijyanye no gusindira mu ruhame, CP John Bosco Kabera yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko abasindira mu ruhame icyo cyaha gisanzwe n’ubundu bazajya bahanwa uko amategeko abiteganya.
Amakuru akomeza gukwirakwira avuga ko amande acibwa abatwaye imodoka basinze, uretse no gufungwa iminsi itanu, hiyongeraho imashini izatwara imodoka y’uwasinze yishyurwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35000Frw), guhungabanya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga (25000Frw), kutita ku gutwara imodoka amande ni ibihumbi icumi (10000Frw) no gusindira mu ruhamwe bihanishwa amande y’ibihumbi ijana (100,000Frw). Amande yose hamwe agera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na makumyabiri (320,000Frw).
Rwanyange Rene Anthere
