Polisi y’u Rwanda itangaza ko abashoferi 53 bafashwe mu mpera z’iki cyumweru bakuye mu modoka zabo utugabanyamuvuduko. Abo bashoferi ubu bacumbikiwe na Polisi bakurikiranweho icyo cyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati “Abashoferi mirongo itanu na batatu bafashwe kubera gukura utugabanyamuvuduko mu modoka. Iri kosa rihanishwa gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu, umushoferi na we agafungwa.”
CP Kabera asaba abashoferi kubahiriza amategeko kuko utayubahirije bimugiraho ingaruka, kandi atari we wenyine kuko zigera no ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Twashyize ingamba zikomeye mu gukumira impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.”
Ubwanditsi
