Abayoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ababaye abakozi baryo bo mu rwego rwo hejuru, abatoje n’abakiniye Amavubi bakomerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2018.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, mu cyumba cy’inama cya FERWAFA, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora yagaragarije abanyamakuru amabwiriza agenga amatora n’abemerewe kwiyamamaza.
Kalisa Adolphe, ari na we Perezida wa Komisiyo y’amatora muri FERWAFA, yatangaje ko amabwiriza yateguwe hakurikijwe inama bagiriwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi.
Ikindi cyagarutsweho ni uko amatora yafunguwe, umuntu wemerewe kwiyamamaza agomba kuba afite nibura imyaka itari munsi ya 28 kandi itari hejuru ya 70 y’amavuko.
Uwiyamamariza kuyobora, yaba uwahoze akinira Amavubi, uwahoze ayatoza, uwabaye umukozi mu bakuru ba FERWAFA cyangwa undi mukandida watanzwe n’umuryango runaka, agomba kuba yujuje ibikurikira:
-Kuba ari Umunyarwanda,
-Kuba nibura afite imyaka 28 y’amavuko, kandi atarengeje imyaka 70;
-Kuba yaragize uruhare rugaragara mu myaka itanu ibanziriza itangwa rya kandidatire;
-Kuba ari inyangamugayo kandi afite uburenganzira busesuye nk’umunyarwanda;
-Kuba impamyabumenyi nibura y’imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye;
-Kuba azi neza indimi ebyiri mu zikoreshwa mu Rwanda;
-Kuba atarigeze ahamwa n’icyaha ngo afungwe igihe kigeze ku mezi atandatu;
-Kuba atarigeze ahagarikwa n’urwego rubifitiye ububasha muri FERWAFA, CAF cyangwa FIFA;
-Kuba yiyemeza guharanira inyungu z’umupira w’amaguru muri rusange aho gushyira imbere inyungu ze bwite cyangwa iz’ikipe yamutanzeho umukandida;
Abemerewe gutora ni abagize Komite nyobozi ya Ferwafa, abanyamuryango b’iri shyirahamwe bose bemewe n’amategeko.
Ingengabihe y’ibikorwa by’amatora:
-14 Ugushyingo 2017: Ikiganiro n’abanyamakuru;
-15 – 28 Ugushyingo 2017: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;
-29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;
-8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;
-11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;
-11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida ;
-11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;
-30 Ukuboza 2017: Amatora nyir’izina;
-30 Ukuboza 2017: Gutangaza ibyavuye mu matora;
-5 Mutarama 2018: Gushyingura inyandiko z’Amatora;
Ku birebana n’uko byagenda haramutse hagaragayemo abazatanga ruswa cyangwa se ibisa na yo, Komisiyo y’amatora yatangaje ko bazagendera ku bunyangamugayo nk’uko amategeko abiteganya.
Rene Anthere

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro (Photo/Panorama)
