Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatorejwe muri IPRC Ngoma basabwe kugira impinduka mu kuba icyo igihugu kibategerejeho

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’intore mu zindi wabereye mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro  -IPRC Ngoma ku wa 26 Ukwakira 2018, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere ka Ngoma bwasabye abatojwe kugira imyitwarire iganisha ku mpinduka kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo no kuba abo igihugu kibategerejeho.

Iki cyumweru cy’intore mu zindi cyabimburiye itangira ry’umwaka w’amashuri 2018-2019 ku biga mu kiciro cya 6 n’icya 7 (Level 6, 7). Mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) inyito y’ibyo byiciro yakuyeho ikitwaga  umwaka wa mbere, uwa kabiri cyangwa uwa gatatu wa kaminuza.

Ibi byiciro bibiri byose hamwe bigizwe n’imyaka itatu y’amasomo, aho umunyeshuri asohoka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma, A1).

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko urubyiruko rwatojwe, hejuru yo kwiga amasomo y’imyuga bagomba no kugira imyitwarire iganisha ku mpinduka.

Yagize ati “Tubategerejeho kugira imyitwarire mpinduramatwara isigasira ibyo twagezeho nk’abanyarwanda, ireba kure, ihanga ibishya bishingiye ku guhanga imirimo kugirango uRwanda rwacu ruzagere ku cyerecyezo rwihaye.”

Yakomeje avuga ko  urubyiruko rutagomba guhabwa ubumenyi gusa, ahubwo rugomba kwigishwa kumenya no guharanira kugera ku cyerekezo cy’igihugu.

Icyumweru cy’intore mu zindi, ubusanzwe kizwi nka Induction Week (mu rurimi rw’icyongereza), cyatangiye ku wa 22 gisozwa kuwa 26 Ukwakira 2018.

Abanyeshuri bashya 220 batojwe ni bo ntore zinjijwe mu zindi (abasanzwe biga). Uyu  mwaka w’amashuri uzaba ugizwe n’intore  1100 bose hamwe, aribo banyeshuri bazaba biga mu mashami atandukanye.

Mu cyumweru cy’intore mu zindi  hakozwe  ibikorwa binyuranye by’itorero birimo imikoro-ngiro, kurema amasibo, imyitozo ngororamubiri, kumenyerezwa ikigo, gutarama, ibiganiro no kwigishwa ku bintu bitandukanye, n’ibindi.

Inzego za Leta n’abikorera baganirije abatozwa ku ngingo zitandukanye zirimo gukunda igihugu no kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney, yavuze ko kuba abatojwe muri IPRC Ngoma igihugu cyarabahaye amahirwe yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro, bakwiye gushingira ku muco nyawo w’ubutore n’ibyo bigishijwe byose ngo bazabe ba rwiyemezamirimo kandi batange akazi.

Bamwe mu batojwe bavuga ko ibyo batojwe bazabikoresha nibagera ku isoko ry’umurimo, bikazahindura isura y’abanyamyuga yahindanijwe n’imyitwarire idahwitse.

Umuhire Liliane uje kwiga mu ishami ry’ikoranabuhanga (ICT) avuga ko umuco w’ubutore yatojwe uzamufasha gukora umurimo unoze, kugira ubunyangamugayo no kutangiza iby’abandi mu kazi.

Ndanguza Samson uje kwiga mu ishami ry’ubwubatsi avuga ko namara kugera mu kazi, hejuru y’ubumenyi azaba avanye muri IPRC Ngoma, azakoresha indangagaciro yatojwe nk’ubutwari n’ubupfura, kugira ngo agire uruhare mu gukuraho isura mbi iri ku banyamyuga bamwe kuko rubanda rubafata nk’abantu b’abajura cyangwa indyarya.

Itorero mu mashuri makuru na za kaminuza ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 04 Werurwe 2014, na ho muri IPRC Ngoma ryatangijwe ku wa 24 Nyakanga 2014. Kuva icyo gihe ishuri ni Itorero, abarimu ni abatoza, abanyeshuri ni Intore.

Theogene Ishimwe/IPRC Ngoma

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities