Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatunze imbwa bazirinde kuzerera ku gasozi

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo (Photo/Courtesy)

Abatunze imbwa baributswa gufata ingamba zo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo hirindwe kuba hagira umuntu cyangwa itungo zirya, ndetse no kuba zabangamira ituze rya rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu butumwa butanzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi aho ziteza ibibazo bitandukanye.

Polisi y’igihugu dukesha aya makuru itanga urugero rwo mu karere ka Kamonyi aho ku itariki 7 Ukuboza 2017, imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage utuye mu kagari ka Buramba, mu murenge wa Kabacuzi; ebyiri muri zo zikaba zarapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Polisi mu karere ka Kamonyi irimo gufatanya n’inzego z’ibanze gukemura icyo kibazo cy’imbwa zizerera ku gasozi ziteza bene ibyo bibazo.

Yagize ati “Abatunze imbwa baributswa ko bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri (mu ngo n’ahandi) mu rwego rwo kwirinda ko zajya ku gasozi zikaba zarya abantu n’amatungo.  Imbwa ni iy’umuntu ku giti cye cyangwa iy’umuryango; si iy’umudugudu. Niba uyitunze, kora uko ushoboye ye kubangamira ituze ry’abandi.”
Yibukije ko imbwa  igomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi  No  009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa  gatatu, ingingo ya 7.
Iri teka rivuka ko mu Migi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.
Ingingo yaryo  8 yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa  ivuga ko mu Migi ibyemezo byo ku ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri Teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.
Ingingo ya 9 y’iri Teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.
IP Kayigi yibukije abatembereza imbwa ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijozi, kandi ko bagomba kuba bawufashe, ndetse ko igihe bazitembereza bakwiriye kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe, kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.
Panorama
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities