Abatuye ku Kirwa cya Nkombo ari na cyo kigize Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, ku wa 5 Ukwakira 2020 bahawe ubwato bwa mbere muri butatu bugezweho bemerewe na Perezida Paul Kagame mu 2015.
Ubu bwato bahawe ni ubwa mbere muri bubiri buzunganira ubwato bunini bwo buzatangwa mu 2021, bumwe bufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 390, ni ukuvuga nibura abarirwa muri Miliyoni 380 z’amafaranga y’u Rwanda. Bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 ndetse na Toni eshatu z’ibintu.
Ni ubwato bugiye kuba bubafasha mu gihe bategereje ubundi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu rwego rwo kubafasha guhahirana n’abandi baturage mu turere dutandukanye mu ntara y’Iburengerazuba.

Ubu bwato ni bumwe muri bubiri buzaba bwungirije ubwato bunini buzajya bukora ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu (Ifoto/Umuseke.rw)
Panorama iganira n’Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Aphrodis William Sindayiheba, yatangaje ko ubu bwato buje mbere kugira ngo abaturage babe babwifashisha bubakure mu bwigunge, ariko hari ubundi buteganyijwe kuzaza, kuko hari ubwato bubiri bugomba kuzunganira ubunini.
Agira ati “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo ubirebera ku buryo bwihuta, imigendere yabwo, uburyo abantu bicara, uburyo bukomeye n’uburyo imizigo igenda, ibikoresho bibukoze bitanga icyizere ko bwujuje ubuziranenge.”
Sindayiheba avuga ko ubwato bwakiriwe buzakurikirwa n’ubundi Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ba Nkombo buzaba butwara abantu 150, imodoka 6 ndetse na Toni 30. Buzaba buri ku rwego mpuzamahanga, kandi bijejwe ko buzabageraho muri Kamena 2021.
Sindayiheba avuga ko guhabwa ubwato bije ari igisubizo cy’ubuhahirane ku batuye mu Murenge wa Nkombo kuko byari bibagoye nyuma y’uko ubwato bari barahawe n’umukuru w’igihugu bwagize ikibazo bugahagarara.
Akomeza agira ati “Ubwato bwatanzwe bugiye gufasha abaturage batuye ku Nkombo n’abandi bakunda ingendo zo mu mazi kongera gusabana n’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba dukora ku kiyaga cya Kivu.”
Aganira n’Ikinyamakuru umuseke.rw, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi -RTDA, Patrick Emile Baganizi, yasabye abatuye Nkombo kuzita kuri buriya bwato kuko aribo bufitiye akamaro kandi abizeza ko muri 2021 hari ubundi bwato bazahabwa kandi burusha ubushobozi ubwo bahawe.
Agira ati: “Buzajya bukora Rusizi bugera Rubavu bukazajya butwara abantu ijana na mirongo itanu, bupakire na toni icumi. Buzaba bufite n’ubushobozi bwo kwikorera imodoka nto esheshatu.”

Ubu bwato ni bumwe muri bubiri buzaba bwungirije ubwato bunini buzajya bukora ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu. Bufite ubuyobozi bwo gutwara abantu 30 na Toni eshanu z’ibintu (Ifoto/Umuseke.rw).
Guverinaeri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, yavuzeko ubu bwato ari ubw’abaturage, atari ubw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi. Imicungire yabwo ireba umuturage mbere na mbere.
Agira ati: “Kubushyikiriza Akarere ntibivuze kubwambura abaturage. Abaturage bazajya bahabwa amakuru y’uko bukoreshwa umunsi ku wundi. Ibizakorwa byose biri mu nyungu z’abaturage. Perezida wa Repubulika yabubahaye kugira ngo bubagirire akamaro kandi muzirikane ko ntawaguha impano ngo ajye anayigukoreshereza igihe yapfuye.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari asobanurira abaturage ko bakwiye gukoresha neza ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika (Ifoto/Umuseke.rw)
Ingendo zo mu mazi zishimirwa kuba zitagira amavunane mu gihe ubwato butazamuka cyangwa ngo bumanuke, bikaba bifasha n’abakoresha iyo nzira kubera ibyiza by’ikiyaga cya Kivu.
Inzira yo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ni yo nzira yorohera guhahirana ku turere twa Rusizi na Nyamasheke bohereza imbuto mu Karere ka Rubavu, ikaba n’imwe mu nzira ifasha guhuza uturere twa Karongi na Rutsiro na Rubavu hakoreshejwe amazi.
Uwimbabazi Sarah
