Ubuyubozi bw’Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, basabwe abahatuye kwitwararika, birinda gukora ingendo mu bice byegereye umupaka, murwego rwo kwicungira umutekano w’ubuzima bwabo.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo -DRC, mu Mujyi wa Goma, humvikana amasasu mu mirwano Umutwe wa M23 uhanganyemo n’igisirikare cya Leta ya Congo. Uwo mujyi Umutwe wa M23 uremeza ko wafashwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yabwiye Umunyamakuru wa Radio-TV 10, Oswald Mutuyeyezu ko abatuye uyu Murenge basabwa kwitwararika.
Agira ati “Twitwararike cyane ku ngendo dukora cyane cyane mu bice byegereye Umupaka kuko amasasu yo mu baturanyi hari ubwo ayoba ukaba ushobora guhura nayo.”
Harerimana asaba abakora ibikorwa by’ubuhinzi mu bice byegereye umupaka kuba babihagaritse. Agira ati “Ibikorwa by’Ubuhinzi mu bice byegereye umupaka birashyira ubuzima mu Kaga, Turajya inama ko abahakorera mwategereza hakabanza hagatuza mu kabona kubikomeza.”
Akomeza agira ati “Kirazira kumva ahaturikiye isasu, ukegera aho rivugiye kuko abaturanyi bayarasa bashobora kuyerekeza aho uri. Ubuyobozi ku nzego zose burakomeza kuba hafi ababikwiriye cyane cyane abanyantege nkeya cyangwa abandi bashobora kugira ibibazo by’Umubiri bishingiye ku rusaku rw’amasasu mu batururanyi.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, 2025 umutwe w’inyeshyamba za M23/AFC wafunze ibikorwa byo mu kiyaga cya Kivu, banasaba abatuye Umujyi wa Goma gutuza.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 riravuga ko abatuye Umujyi wa Goma basabwa gutuza, ko “kubohora Goma byakozwe ku neza, kandi ko bari kubikurikirana.”
Panorama
