Kwita ku isuku, imiyoborere myiza, kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize ni byo bigombye kubanziriza izindi nshingano umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yahabwa kugira ngo harusheho gutangwa uburezi bufite ireme.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa yitabiriwe abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, akorana na Leta ku buryo bw’amasezerano, ay’imyuga n’ayigenga, ku wa 18 Nzeri 2022, i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yibukije abo bayobozi ko bagomba kwita ku nshingano zabo zo kuyobora neza ibigo bashinzwe ku kigero cyo hejuru bikarangwa n’isuku n’imiyoborere myiza, kandi bagomba kwirinda kuba nyirabayazana w’inzitizi z’impinduka.
Yagize ati “Hari ibyo REB yakemuye ariko hari n’ibyo tugomba gukemura ubwacu. Bayobozi, twirinde kuba impamvu zizitira impinduka. Ibiduturakamo bishobora gutera impinduka ni byinshi cyane. Twite ku nshingano zacu uko bikwiye, isuku n’imyigire y’abana bajye batsinda neza twabitayeho, kandi banigiye ahantu hasukuye.”
Guverineri Kayitesi yagarutse kandi ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bafite indi mirimo y’ubukorerabushake, abasaba kubanza kuyobora neza ibigo bashinzwe kurusha uko bakora neza iyo mirimo yindi, ibigo bakabisigira abandi.
Agira ati “Turifuza ko muba abayobozi banyabo mu bigo by’amashuri. Iyi mirimo yindi na yo ni ngombwa nk’abanyarwanda ariko ntibarangaze; mushobora kuyikora nyuma y’akazi, mu mpera z’icyumweru cyangwa n’undi mwanya waboneka ariko mwabanje kwita ku kuyobora neza ibigo mushinzwe.”
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihigu gishinzwe uburezi bw’ibanze -REB, Dr Mbarushimana Nelson, aganira n’itangazamakuru yavuze ko muri aya mahugurwa hagarutswe ku kureba uko umwaka w’amashuri ushize wagenze no gutegura ugiye gutangira hibandwa ku miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gusigasirwa.
Agira ati “Twabashishikarije gucunga neza umutungo w’ikigo, kuyobora imyigishirize bakamenya abana biga, imbogamizi bafite, kumenya ko abarimu bigisha, barangije gahunda, bakaba umusemburo w’aho ikigo cy’amashuri giherereye. Ikindi twabakanguriye ni ugukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Icyo abayobozi b’ibigo by’amashuri batahanye
Ngirabakunzi Augustin agira ati “Inshingano yacu ya mbere ni ukuyobora imyigire n’imyigishirize. Gusa twiyemeje ko tugiye kubishyiramo imbaraga uko bikwiye n’isuku, twirinda kuba nka kiriya kigo Guverineri yasuye cyarimo umwanda.”
Iyakare Esperance ati “Kwita ku nshingano uko bikwiye ngiye kubigira nyambere, uburezi bukarushaho gutanga umusaruro mu iterambere bwitezweho, kuko byinshi leta yabikoze.”
Mu bibazo aba bayobozi b’ibigo bagarageje bibangamiye imiyoborere myiza y’ibigo ariko bagasubizwa ko bigiye gukemurwa vuba.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bose bo mu ntara y’Amajyepfo bagera ku 1046. Yari afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri n’uruhare rw’umuyobozi w’ikigo mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.”
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri n’uruhare rw’umuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, intekerezo shingiro n’imiyoborere y’u Rwanda kuva 1994.
Aya mahugurwa yabereye mu ntara zose z’igihugu yitezweho ko agiye kugira uruhare mu kurushaho kunoza imiyoborere myiza y’ibigo by’amashuri hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Rukundo Eroge









































































































































































