Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ADEPR izifashisha igenzura ryimbitse mu gushakira umuti urambye ibibazo biyivugwamo

Pasiteri Ndayizeye Isaïe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR (ibumoso) ari kumwe n' Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman (Ifoto/U. Donatha)

Komite y’Inzibacyuho y’itorero ADEPR yahagurukiye gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iri torero. Kimwe mu bizifashishwa harimo gukora ubugenzuzi (Audit) mu byiciro bitandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2020, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR, yavuze ko gukora ‘audit’ ari kimwe mu bizazana impinduka nziza mu mikorere y’iri torero.

Yagize ati: “Tuzakora audit ariko ntimwumve mu buryo bw’amafaranga gusa,  hari ‘AUDIT’ mu rwego rw’abakozi, Imirimo, uburyo ibintu bikorwamo, ya mafaranga ku mudugudu, ese ahava gute? Ese iyo azamutse yongera akabageraho mu buhe buryo, ibikorerwa abakirisitu ku midugudu ni ibihe? Ibyo byose ni ukugira ngo twumve ni izihe mpinduka zafasha  Abakirisitu?”

Ubundi buryo komite y’inzibacyuho ya ADEPR  irimo gukoresha mu kugera ku mavugurura  meza mu buryo bwa kinyamwuga,  Pasiteri Ndayizeye yavuze ko  ari ukureba ibintu byose bihari, Gusoma  inyandiko zihari niba ari amategeko, kureba inama zabaye.

Ati: “Si ubwa mbere habaye inzibacyuho,  hagiye  haba n’izindi nama z’ayandi makomisiyo zo gushaka ko hari izindi mpinduka ziba zitandukanye. Hakaba hagiye gusomwa ibyo bintu kugira ngo harebwe icyo abakirisitu bakeneye cyahinduka.”

Ikindi, yasobanuye ko ari ukumva abantu bigakorwa mu buryo bubiri, bumwe bukaba ari ubwo kureba abantu  bashaka abayobozi bagize komite y’inzibacyuho ya ADEPR,  ababahamagara batanga uburyo ibintu byahinduka, uburyo bwa kabiri bukaba ari ubw’abantu  babandikira, abakoresha amabaruwa n’ibindi.

Muri ubu buryo bwo kumva abantu, Pasiteri yatangaje ko bateganya guhuza amatsinda ya bamwe mu byiciro bitandukanye by’itorero, urubyiruko, abagore, abagabo, abapasitori n’abari mu kiciro k’izabukuru n’abandi kugira ngo babumve ngo kuko abantu 5 bagize komite atari bo bazana za mpinduka bonyine ariyo mpamvu hakenewe guhuza ibitekerezo by’abantu batandukanye.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ikindi ari ugusenga Imana, bikaba umurongo ngenderwaho kugira ngo bizane impinduka nziza mu itorero.

Ati: “Muri iki gihe nta bwo twatangaza ngo hazahinduka ibi kuko byaba ari vuba. Turashaka ko tubikora neza, tudahubutse twifashishije bwa buryo bwose. Turebe n’ibyagiye byanga, biro bikanga turebe ngo ese byagiye biterwa n’iki?”.

Mu itangazo rya RGB ryo ku itariki 02/10/2020 ryashyizweho umukono n’Umukuru wayo, Dr Usta Kaitesi, ryasobanuraga  ko ibibazo biri muri ADEPR bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe, kugirwa inama ariko ibibazo bikananirana gukemurwa ku buryo imiyoborere n’imikorere yakomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Ibyo bibazo byatumye RGB ikuraho  inzego z’ubuyobozi za ADEPR zari ziriho zisimburwa na komite y’inzibacyuho yatangiye imirimo   tariki ya 08 Ukwakira 2020 nyuma yo gukora ihererekanyabubasha. Iyi komite izamara igihe kingana n’amezi 12, ariko gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa. Itorero ADEPR, rimaze imyaka 80, ubu ribarura abakirisitu barenga miriyoni ebyiri.

Uwimana Donatha

1 Comment

1 Comment

  1. Erneste

    June 30, 2024 at 08:15

    Iri vugurura mu Itorero ADEPR ryaje rikenewe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities