Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Afungiye ubutekamutwe no kwiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Nkundimana Daniel umusore w’imyaka 27 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera, mu karere ka Gasabo, aho akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo ya Leta adakora ndetse adafitiye ububasha.

Yafashwe tariki ya 13 Ukuboza 2016 mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Asobanurira itangazamakuru ibyerekeranye n’uyu ukekwaho ibyaha, Chief Superintendent of Police (CSP)  Emmanuel Ngondo;  Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), ushinzwe kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa Leta yatangaje ko uwo musore yari amaze iminsi ahsakishwa.

Yagize ati “Nkundimana twari tumaze iminsi tumushakisha kubera gutekera imitwe abaturage akabatwara amafaranga yabo akoresheje amayeri atandukanye. Ni ku nshuro ya kabiri tumufata. Ubwa mbere hari mu mwaka ushize wa 2015, twamufashe yiyita umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo aho yabeshyaga abaturage ko abakemurira ibibazo, akabasaba ko bamuha amafaranga runaka. Icyo gihe twaramufashe tumushyikiriza inzego zibishinzwe ahabwa igihano kingana n’umwaka.”

CSP Ngondo akomeza avuga ko uyu mwaka akimara gufungurwa atisubiyeho ngo areke ibi byaha, ko ahubwo yakomeje kubikora, kuri iyi nshuro akaba yafashwe yiyita umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, aho yaryaga amafaranga y’abaturage ababeshya ko azabakemurira ibibazo mbese ko azabafasha kurenganurwa.

CSP Ngondo yavuze ko Nkundimana yajyaga mu rukiko yigize umuturage usanzwe noneho akumva impande ebyiri ziburana. Iyo byarangiraga yakurikiranaga neza uruhande rumwe ashakaho inyungu maze akamenya aho batuye ni ukuvuga umudugudu, akagari n’umurenge.

Nk’uko CSP Ngondo akomeza abivuga, Nkundimana yabaga azi ibibazo by’abo baturage, yababeshyaga ko  ari  umuyobozi wa Polisi mu karere,  ubundi Perezida w’urukiko ndetse n’Umukozi wo ku rwego rw’Umuvunyi; akaba yariyitiriraga umukozi w’izi nzego agashuka abaturage ko azabakemurira ibibazo, kuko kubera amayeri yakoreshaga yavuzwe hejuru,  yabaga azi ibibazo byerekeranye n’imanza hagati y’abaturage cyangwa se n’ibindi bibazo bafitanye.

Nkundimana yari afite amakarita (sim cards) 22 atandukanye yifashishaga mu guhamagara abaturage abatekera imitwe. 20 zari zimwanditseho n’aho izindi ebyiri yazikoreshaga zitamwanditseho harimo n’iya Polisi.

CSP NGondo Emmanuel yagiriye inama abaturage yo kujya batanga amakuru hakiri kare y’abatekamutwe bashuka abaturage ndetse bababeshya rimwe na rimwe ko batsindiye ibintu runaka kujya babimenyesha Polisi n’izindi nzego.

Nkundimana aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ingingo ya 318 na 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itatu cyangwa itanu.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities