Nyuma y’amezi umunani (8) bahawe inkunga mu mushinga wo kunganira ibikorwa by’abikorera bishyize hamwe, watangijwe n’Ikigega cyo gushyigikira ubufatanye bw’abikorera (LCF), benshi mu bigo byikorera ndetse n’amakoperative bishimira ibyo bashobojwe kugeraho.
Hitayezu Berisheba ufite kampani ikora inkweto (TMSI) mu karere ka Nyagatare, avuga ko yatangiye adoda inkweto aza guhugurwa amenya no gukora inshya mu ruhu. Agira ati: “Aho LCF iziye yadusabye kwishyira hamwe ngo tubashe guhabwa inkunga, twatangiye gukora nka kampani.”
Inkunga ije baguze imashini eshatu buri imwe ihagaze amafaranga ibihumbi magana atandatu y’amanyarwanda (600,000Frw), ibindi bikoresho byo mu biro nk’intebe ndetse na mudasobwa igendanwa (Laptop).
Akomeza avuga ko abakozi bavuye kuri batanu bagera kuri 14 ku buryo kampani ubu ikora inkweto magana abiri (200) mu gihe cy’ukwezi, nyamara mbere batarashoboraga kurenza byibura mirongo irindwi (70).
Ati: “Duhora duhugiye ku mirimo yacu bamwe ku bandi, hari abakora izo nkweto, abazicuruza ndetse n’abasana izangiritse zisanzwe zikoreshwa. Tubasha kunguka, bidufasha gutunga imiryango yacu bikwiye.”
Imibare yerekana ko habaye impinduka nziza zitandukanye ku bahawe inkunga mu mwaka wa 2017 nk’uko bivugwa na Simon De Schutter, ushinzwe igenzura ry’ibyagezweho mu kigega LCF mu Rwanda.
Imirimo mishya yavuye ku 1369 igera ku bihumbi 3235 nk’uko ibigo by’abikorera cyangwa amakoperative yagiye yaguka mu gutanga akazi ku bandi bantu uko ubushobozi bwiyongeraga, 77 ku ijana by’abahawe inkunga bungutse ubumenyi mu buryo bwo kwiteza imbere bityo n’umusaruro w’ibyo bakora uzamuka ku kigero cya 88 ku ijana.
Yongeraho ko kubw’inkunga ya LCF, 83 ku ijana by’imishinga yafashijwe yabashije kwagura ibikorwa binyuze mu gukoresha imashini baguze.
Gukora, kwigira no kwiremamo icyizere
Uwumukiza Cecile, wavukiye mu karere ka Rutsiro agakurira mu bupfubyi arerwa gusa na nyina w’umuhinzi, avuga ko nta cyizere cy’ejo hazaza yabonaga nyuma yo kureka ishuri kubw’ubushobozi buke. Gusa yemera ko nk’umukobwa, iyo wifashije utinyuka ugakora nta n’aho ibishuko byagufatira.
Ati “Maze gukura nakoraga rimwe na rimwe mu kigo cyakira abakora ingendo nyobokamana, bitewe n’umubare w’abahakirwaga. Tumaze guhabwa inkunga na LCF, Ikigo cyaguye ibikorwa hagamijwe guhaza serivisi abakerarugendo bahakeneraga, biba ngombwa ko n’abakozi bongerwa. Nanjye nabashije guhabwa akazi ko gusukura ntangira kujya mpemberwa ukwezi, nkafasha umuryango wanjye ndetse nkanizigamira.”
K’ubw’ibyo Cecile ngo abona kuba afite akazi bimuha agaciro nk’umukobwa ukibyiruka, bityo akaba atanga umusanzu we ku Gihugu binyuze mu gukora aho kwiyandarika ahubwo akomeza kugera ku nzozi ze mu iterambere ahereye ku muryango we.
Ushinzwe iterambere mu bukungu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga iterambere ry’ibigo biciriritse (LODA), Nsanzimfura Djafari yemeza ko LCF yagejeje impinduka nziza ku bo yahaye inkunga mu turere yakoreyemo; ibashoboza kugera ku bikoresho bijyanye n’iterambere ndetse no kwiremamo ubushobozi bushya.
Agira ati: “Umushinga wa LCF wafashije mu guhanga imirimo mishya cyane ku bakene n’urubyiruko, imishahara yagiye yongerwa ku bakozi b’ibigo cyangwa amakoperative, bityo babasha nabo kuzamura imibereho mu miryango yabo.”
Ikigega cyo gushyigikira ubufatanye bw’abikorera (LCF) kimaze gufasha imishinga 36 mu turere tune aritwo Nyagatare, Gisagara, Gakenke na Rutsiro, ihuriye mu bigo cyangwa amakoperative mirongo icyenda n’icyenda (99). Yahaye imbaraga kandi ihame ryo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), kuko 90 ku ijana by’amashyirahamwe yahawe inkunga yifashisha ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubukorikori.
Umubyeyi Nadine Evelyne
