Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016, yasabye abari basanzwe batanga serivisi z’u Bufaransa igihe bwari bwarafunze umubano wabwo n’u Rwanda, kwitegura kongera gusubira mu nshingano.
Perezida Kagame yagize ati “Ndasaba za Ambasade zadufashaga mu gutanga serivisi zijyanye n’u Bufaransa, kwitegura kongera kubikora…” Iyi mvugo iziguye, iraca amarenga y’ifunga rya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali.
Ikibazo cy’agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa cyongeye guhaguruka nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gushaka gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ikibazo cyasaga n’aho cyashyizwe iruhande kubera umubano wari hagati y’ibihugu byombi, aho byari byaratangiye n’ubucuruzi mu ngendo zo mu kirere.
Ni nyuma y’amezi hafi 10 ubucamanza bw’u Bufaransa busubitse idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau, bari muri iyo dosiye bongeye gusubukura iri perereza.
Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo na kimwe abifiteho gusa ko bikwiye gutanga ubutumwa bushya. Ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti ‘muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”
Yongeyeho ko niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo ari uguhangana, u Rwanda na rwo rwiteguye guhangana. Ati “…Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi…gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.”
Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwaragejejwe imbere y’inkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa… Ndabizi bamwe muri mwe murahangayitse… ariko mukwiye gutuza. U Rwanda ntabwo ruzahura n’ikibazo na kimwe.”
N’ubwo byitwa ko hari Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hashize igihe kirenga umwaka nta Ambasaderi uhari, kuko uwo u Bufaransa bwari bwatanze, Fred Constant, u Rwanda rutamwakiriye, byavugwaga ko u Rwanda rwifuzaga ko habanza kugaragazwa ibyavuye muri raporo ya Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau , u Bufaransa buryumaho.
Ibyo nanone abahanga mu gusesengura ibya Politiki bakavuga ko byaba bijyana n’uko Ambasaderi w’u Bufaransa wari ucyuye igihe, Michel Flesch, yamaze imyaka itatu ariko bigaragara ko ntacyo yakoze mu rwego rwa Dipolomasi, bakanengwa ko aho kugira ngo baze kwicara gusa, bakwigumira iwabo.
Panorama
Bumwe mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi ya Repubulika.
