Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ku munsi wa 11

APR FC ku munsi wa 10 wa Shampiyona ubwo yatsinmdaga Sunrise FC ibitego 4-2 mu mukino wabereye i Nyagatare (Ifoto/FERWAFA)

Kugeza ku munsi wa cumi n’umwe wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku wa 30 Ugushyingo 2019, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 27 nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego 5-0 ; ikaba ariyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe muri iyi shampiyona. Ikipe ya Gicumbi FC ikaba ikomeje guherekeza izindi.

Mu mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019, uretse APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 5-0, Etincelles FC yatsindiye i Rubavu ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 na ho Gicumbi FC inganya na Heroes FC ibitego 2-2.

Ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019, SC Kiyovu yari yahigiye gutsinda Rayon Sports FC ariko ntibyayihira kuko ku munota wa nyuma w’inyongera y’iminota itanu, Rutanga Eric Kapiteni wa Rayon Sports FC yatumye imitima y’abayovu ishaka guhagarara, azamura ibyshimo ku bareyo atsinda igitego cy’umupira w’umuterekano. Umukino urangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports FC ku busa bwa SC Kiyovu.

Mu yindi mikino ni uko ikipe ya Muhanga FC yagabanyije umuvuduko wa Police FC iyitsinda igitego kimwe ku busa (1-0), Marines FC inganya na Mukura VS 0-0, Bugesera itsinda Espoir FC ibitego 2-0 na AS Kigali inganya na Sunrise FC ibitego 2-2.

APR FC iyoboye urutonde n’amanota 27, Rayon sports FC gutsinda kwayo kwatumye iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC iza ku mwanya wa Gatatu kubera ko Rayon Sports izigamye ibitego 11 na ho Police FC ikaba izigamye ibitego 9.

Ku mwanya wa kane haza Mukura VS n’amanota 22. Ikipe iherukira izindi ni Gicumbi FC n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 12, imbere yayo hakaba Heroes FC n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 11.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities