Munezero Jeanne d’Arc
Bamwe mu babyeyi ni bo bagira uruhare rukomeye mu gutuma ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kugaragara mu rubyiruko. Ibi ni ibigaragazwa n’Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo mu 2020.
Yerekanye ko n’ubwo hakozwe byinshi mu guharanira ko Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, hakiri ibyuho n’imbogamizi bikenewe gushyirwamo imbaraga ngo urwo rugendo rugerweho neza.
Muri ibyo, agaragaza nko kuba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu Banyarwanda bari hanze y’Igihugu ndetse no mu bari imbere mu gihugu barimo n’urubyiruko.
Ashimangira ko kubona ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragaza mu rubyiruko, ari ikintu kigoye ariko yerekana ko akenshi haba harimo uruhare runini rwa bamwe mu babyeyi, bityo bakwiye kwigishwa kugira ngo bahinduke.
Agira ati “Akenshi mu bintu by’ingengabitekerezo ya Jenoside ababyeyi bafitemo uruhare rugera kuri 70%. Akenshi abana hari ubwo bagirwaho ingaruka n’ibyo babwiwe n’ababyeyi, kereka iyo bahuye na bagenzi babo bakabahindura.”
Akomeza avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi, cyane ko ari ibintu bishoboka bishingiye ku kuba bakwerekwa ububi bwabyo, bagasabwa kubyirinda no kubivamo.
Agira ati “Hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kugira ngo ababyeyi bahinduke. Ababyeyi bo biroroshye kubahindura kubera ko iyo umuntu agenda akura anabyara, atangira kugira ubwoba, agatangira gucisha make.
Inzego zihagurutse, tukagira na gahunda yo guhuza ababyeyi n’abana, kubigisha cyangwa kubereka ibintu bishobora kubasubiza muri ya mateka atari meza byatanga umusaruro.”
Avuga kandi ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ibintu bikwiye guhoraho, kuko usanga abato bavoma amakuru atari meza bayakuye no ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abari hanze bakayabwirwa na bamwe mu basaritswe n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Hakwiye gushyirwa imbaraga no kureba ukuntu gahunda za Ndi Umunyarwanda na zo zagera no kuri rwa rubyiruko rukiri muri Diaspora.”
Dr. Ryarasa kandi yongeye kugaragaza ko n’ubushomeri hari ubwo bushobora kuba intandaro y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri bamwe, bityo ko abantu bakwiye kubakirwa ubushobozi mu buryo bwose ku buryo ubumwe n’ubwiyunge bikomeza kuba ku isonga mu byo batekereza.
Yerekana kandi ko urubyiruko rukwiye kuganirizwa no kwigishwa amateka, ariko rukanahabwa umwanya wo kuyumva no kuyatangaho ibitekerezo uko bikwiye kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho.
Perezida wa Komisiyo, Hon. Madina Ndangiza, agaragaza ko bakomeje gukusanya ibitekerezo no kurebera hamwe uko ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze, hagamijwe kureba imbogamizi zikirimo n’ibyakorwa ngo bukomeze gusigasirwa uko bikwiye.
