Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bishop Gafaranga ari mu maboko ya RIB

Raoul Nshungu

Urwego rw’iguhugu rw’Ubugenzacyaha RIB bwavuze ko bwataye muri yombi umuvugabutumwa akaba n’umukinnyi wa filime Habiyakare Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga kubera ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

RIB yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Gicurasi 2025, kubera ibyaha akurikiranyweho akaba afungiye I Nyamata mu gihe hagikorwa iperereza.

Dr Murangira Thierry uvugira RIB yabibwiye igihe agira ati“Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

Ntihigeze hatangazwa niba uwo yakoreye ihohotera niba ari umugore we Annet Murava usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyangwa niba ari undi.

Bishop Gafaranga yamenyakanye cyane mu biganiro byo kuri youtube aho yigishaga anacyaha abo yitaga abapasiteri b’ibisambo, agakunda kugaruka ku buzima bw’ubucyene yabaye mo ari yaje gukura mo n’igitekerezo cya filime yamenyekanye mo yitwa “BAVAKURE”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities