Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bishop Tom Rwagasana yarekuwe by’agateganyo, yamburwa Pasiporo

Uwari umuvugizi wungirije wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana, urukiko rwisumbuye rwategetse ko afungurwa by'agateganyo ariko anamburwa uruhushya rw'abajya mu mahanga kugira ngo atazatoroka (Photo/Courtesy)

Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, kubera kujya kwivuza kuko afite uburwayi bukomeye.

Iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo Bishop Rwagasana, nk’uko umuseke.rw dukesha iyi nkuru wabitangarijwe n’umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, cyafashwe kubera ko impapuro zo kwa muganga zerekanye ko uregwa afite uburwayi bukomeye.

Umuvugizi w’Inkiko yakomeje atangaza ko icyo cyemezo cyafashwe mu rubanza rusaba kongera igihe cy’iminsi mirongo itatu, cyo gufungwa by’agateganyo cyasabwaga n’ubushinjacyaha ku itsinda riregwa hamwe na Bishop Rwagasana.

Avuga ko iki kifuzo cyo kurekura by’agateganyo Tom Rwagasana cyasabwe n’Ubushinjacyaha kubera uburwayi bukomeye yabugaragarije.

Ati “Byumvikane neza ko atagizwe umwere ku cyaha akurikiranyweho ahubwo ni uko Urukiko rukuru rwasanze agomba gukurikiranwa ari hanze.”

Emmanuel Itamwa avuga ko Urukiko rukuru rwatanze amabwiriza uyu wahoze ari umuyobozi wungirije wa ADEPR agomba kubahiriza arimo kwitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru.

Urukiko kandi rwategetse ko uregwa atanga ikemezo cye kijya mu mahanga (Passport) ku buryo atarenga imbibi z’u Rwanda.

Uyu muvugizi w’inkiko avuga ko uregwa akomeza gukurikiranwa, igihe cyo kumuburanisha cyagera akaza kuburana nk’abandi.

Mu byifuzo bye, Bisho Rwagasana yavugaga ko gereza ya afungiwemo itakibashije kumurikirana, anagaragaza impapuro z’ibitaro byitiriwe Umwami Faycal ko afite uburwayi bukomeye.

Bishop Tom Rwagasana aregwa hamwe na Sebagabo Leonard, Eng. Sindayigaya, Niyitanga Salton, Gasana Valens na Mme Christine Mutuyemariya wari umucunga mutungo wa ADEPR ndetse na Bishop Jean Sibomana, bo bakomeje gufungwa. Baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ubarirwa muri miliyari eshatu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities