Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, kubera kujya kwivuza kuko afite uburwayi bukomeye.
Iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo Bishop Rwagasana, nk’uko umuseke.rw dukesha iyi nkuru wabitangarijwe n’umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, cyafashwe kubera ko impapuro zo kwa muganga zerekanye ko uregwa afite uburwayi bukomeye.
Umuvugizi w’Inkiko yakomeje atangaza ko icyo cyemezo cyafashwe mu rubanza rusaba kongera igihe cy’iminsi mirongo itatu, cyo gufungwa by’agateganyo cyasabwaga n’ubushinjacyaha ku itsinda riregwa hamwe na Bishop Rwagasana.
Avuga ko iki kifuzo cyo kurekura by’agateganyo Tom Rwagasana cyasabwe n’Ubushinjacyaha kubera uburwayi bukomeye yabugaragarije.
Ati “Byumvikane neza ko atagizwe umwere ku cyaha akurikiranyweho ahubwo ni uko Urukiko rukuru rwasanze agomba gukurikiranwa ari hanze.”
Emmanuel Itamwa avuga ko Urukiko rukuru rwatanze amabwiriza uyu wahoze ari umuyobozi wungirije wa ADEPR agomba kubahiriza arimo kwitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru.
Urukiko kandi rwategetse ko uregwa atanga ikemezo cye kijya mu mahanga (Passport) ku buryo atarenga imbibi z’u Rwanda.
Uyu muvugizi w’inkiko avuga ko uregwa akomeza gukurikiranwa, igihe cyo kumuburanisha cyagera akaza kuburana nk’abandi.
Mu byifuzo bye, Bisho Rwagasana yavugaga ko gereza ya afungiwemo itakibashije kumurikirana, anagaragaza impapuro z’ibitaro byitiriwe Umwami Faycal ko afite uburwayi bukomeye.
Bishop Tom Rwagasana aregwa hamwe na Sebagabo Leonard, Eng. Sindayigaya, Niyitanga Salton, Gasana Valens na Mme Christine Mutuyemariya wari umucunga mutungo wa ADEPR ndetse na Bishop Jean Sibomana, bo bakomeje gufungwa. Baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ubarirwa muri miliyari eshatu.
Panorama
