Mu karere ka Burera, kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa 12 Kamena 2019, Polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 7,800,100. Abaturage bakanguriwe kutishora mu biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima kandi bigatera ubukene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr. NDIMUBANZI Patrick yavuze ko hari gahunda ya Leta ikomatanyije ihuriyemo inzego zitandukanye, aho bigisha bagakumira, bakavura ariko ngo ikigamijwe ni ukurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo mu Rwanda.
Ati “Icyo dusabwa ni uguhozaho tugasaba n’uruhre rwa buri muntu wese mu kurwanya ibiyobyabwenge. Iyo wabikoresheje, ukabyivuza hakiri kare birakira, ukagaruka muri sosiyete ariko ku ndwara zose kwirinda biruta kwivuza.”
Dr. NDIMUBANZI Patrick yakomeje avuga ko abaturage basabwa kubyirinda, gutanga amakuru ku gihe, no gukorana n’inzego za Leta mu kubirwanya.
Abanyarwanda barasabwa gukunda ubuzima bwabo, kubwitaho ndetse no kububungabunga , ndetse no kwita ku buzima bwa bagenzi babo.
Ibiyobyabwenge ntabwo bwangiza ubuzima gusa, binangiza iterambere ry’umuryango ariko n’iterambere ry’igihugu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ikibazo k’ibiyobyabwenge kiriganje cyane kubera ko ihana imbibi n’igihugu cya Uganda nk’uko ubuyobozi bubitangaza. Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi.
Mugiraneza Alphonse yakoreshyeje ibiyobyabwenge igihe kirekire. Avuga ko yakunze gukoreshya kanyanga, kuragwa n’ubusambanyi kandi byamuteye gusenya kuko yanyweraga arenze ayo yinjije bikamutera gukena rimwe na rimwe bakanamufunga.
Avuga ko yaje kwigira inama yo kubireka kuko uko yabinywaga yataye ibiro byinshi aho yarafite 68 yisanze asigaranye 40 gusa. Ku munsi yanywaga litiro eshatu agenda agabanya bukebuke kugeza igihe abirekeye ubu mu rugo ni amahoro
Hakizimana Jules umunyeshuri wa TTS Kirambo yagize ati “ibiyobyabwenge ni kimwe mu bitera ubukene ndetse no kwangiza abana. Leta yakagiye ihana cyane uwo babifatanye, kuko byangiza igihugu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko uwanyoye ibiyobyabwenge iyo abiretse kare ingaruka byamugizeho zikira burundu (Ifoto/Panorama)
Munezero Jeanne d’Arc
