Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Hatashye ivuriro rishya rya Nyabizi ryubatswe hafi y’umupaka wa Uganda

Iri vuriro ryatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 17, agaciro k'umuganda katabariwemo.

Nyabizi   ni  umwe mu Midugudu y’Umurenge wa Kinyababa   mu kagari ka Rutovu. Ni agace kari  mu misozi   miremire  y’Akarere ka Burera  ihana  umupaka n’Igihugu cya Uganda ku birometero birenga  icumi uvuye ku biro by’umurenge wa Kinyababa.

Kuva ku biro by’Akagari ka Rutovu  aho utangira kuzamuka  umusozi ujya Nyabizi  ukora urugendo rw’isaha  iyo ugenda wihuta  kuko ari urugendo rw’amaguru. Nta kinyabiziga gishobora kugerayo kuva kw’igare  kugera ku modoka.

Ibyo byatumye ako gace kajya mu bwigunge igihe kirekire nta muhanda, nta mazi, nta mashanyarazi.

Ku wa 15 Gashyantare 2019 Guverineri Gatabazi nibwo  yayoboye umuhango wo gutaha iryo vuriro ku mugaragaro.

Mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe Polisi y’igihugu (Police week) ni ho abaturage bamwe bashoboye kubona urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba bahawe  na Polisi. Paruwasi ya Runaba nayo yari yarashoboye kubakaho ibyumba by’amashuri bine byubakishije ibiti mu rwego rwo kugabanyiriza urugendo  abana bato  bagombaga gukora ibirometero birenga birindwi kugira ngo bagere aho ishuri riri.

Akarere ka Burera na ko  ntikarebereye kakoze iyo bwabaga kongera ibyo byumba  nubwo ibikoresho byose, isima, umusanga amatafari n’amabati byurizwaga umusozi  abasore n’inkumi babyikoreye ku mutwe, akenshi  hifashishijwe umuganda.

Guverineri Gatabazi na we ubwe yakunze kuza kwifatanya n’Abaturage ba Nyabizi muri uwo muganda kimwe n’abo yasimbuye.

Mu mwaka ushize  wa 2018, mu rwego rwo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi,   Akarere ka Burera kifashishije  umufatanyabikorwa Inshuti mu Buzima, kasanze ari ngombwa kugoboka abaturage ba Nyabizi kabashakira ivuriro riciriritse ryabafasha kugabanya urugendo rurerure bakoraga bajya  kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kinyababa, cyane cyane mu gufasha ababyeyi babyariraga mu rugo   abandi bakabyarira mu nzira   kubera ivuriro riri kure.

Paruwasi ya Runaba na yo yatanze ikibanza cyo kubakamo iryo vuriro. Uretse inyubako y’ivuriro, Umufatanyabikorwa Inshuti mu Buzima  yatanze ibikoresho byose birimo ndetse  n’abakozi baryo. Rizatangirwamo serivisi  zinyuranye zizahabwa abaturage  bagera ku bihumbi bitatu.

Akarere kemereye abaturage ba Nyabizi umuhanda uzatangira gukorwa mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Yashimiye abagize uruhare bose mu gikorwa cyo gukura abaturage ba Nyabizi mu bwigunge, asaba abaturage kuzarifata neza kandi bakitabira serivisi zose zihatangirwa zirimo kuringaniza imbyaro no kuboneza imirire kandi bakirinda ibiyobyabwenge.

Hon Gatabazi n’abandi bayobozi barimo n’ab’umutekano bafungura ivuriro.

Hon Gatabazi aganira n’umuganga kuri serivisi zizahatangirwa.

Simbankabo Thomas/PRO-Burera

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities