Nyabizi ni umwe mu Midugudu y’Umurenge wa Kinyababa mu kagari ka Rutovu. Ni agace kari mu misozi miremire y’Akarere ka Burera ihana umupaka n’Igihugu cya Uganda ku birometero birenga icumi uvuye ku biro by’umurenge wa Kinyababa.
Kuva ku biro by’Akagari ka Rutovu aho utangira kuzamuka umusozi ujya Nyabizi ukora urugendo rw’isaha iyo ugenda wihuta kuko ari urugendo rw’amaguru. Nta kinyabiziga gishobora kugerayo kuva kw’igare kugera ku modoka.
Ibyo byatumye ako gace kajya mu bwigunge igihe kirekire nta muhanda, nta mazi, nta mashanyarazi.
Ku wa 15 Gashyantare 2019 Guverineri Gatabazi nibwo yayoboye umuhango wo gutaha iryo vuriro ku mugaragaro.
Mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe Polisi y’igihugu (Police week) ni ho abaturage bamwe bashoboye kubona urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba bahawe na Polisi. Paruwasi ya Runaba nayo yari yarashoboye kubakaho ibyumba by’amashuri bine byubakishije ibiti mu rwego rwo kugabanyiriza urugendo abana bato bagombaga gukora ibirometero birenga birindwi kugira ngo bagere aho ishuri riri.
Akarere ka Burera na ko ntikarebereye kakoze iyo bwabaga kongera ibyo byumba nubwo ibikoresho byose, isima, umusanga amatafari n’amabati byurizwaga umusozi abasore n’inkumi babyikoreye ku mutwe, akenshi hifashishijwe umuganda.
Guverineri Gatabazi na we ubwe yakunze kuza kwifatanya n’Abaturage ba Nyabizi muri uwo muganda kimwe n’abo yasimbuye.
Mu mwaka ushize wa 2018, mu rwego rwo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi, Akarere ka Burera kifashishije umufatanyabikorwa Inshuti mu Buzima, kasanze ari ngombwa kugoboka abaturage ba Nyabizi kabashakira ivuriro riciriritse ryabafasha kugabanya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kinyababa, cyane cyane mu gufasha ababyeyi babyariraga mu rugo abandi bakabyarira mu nzira kubera ivuriro riri kure.
Paruwasi ya Runaba na yo yatanze ikibanza cyo kubakamo iryo vuriro. Uretse inyubako y’ivuriro, Umufatanyabikorwa Inshuti mu Buzima yatanze ibikoresho byose birimo ndetse n’abakozi baryo. Rizatangirwamo serivisi zinyuranye zizahabwa abaturage bagera ku bihumbi bitatu.
Akarere kemereye abaturage ba Nyabizi umuhanda uzatangira gukorwa mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Yashimiye abagize uruhare bose mu gikorwa cyo gukura abaturage ba Nyabizi mu bwigunge, asaba abaturage kuzarifata neza kandi bakitabira serivisi zose zihatangirwa zirimo kuringaniza imbyaro no kuboneza imirire kandi bakirinda ibiyobyabwenge.

Hon Gatabazi n’abandi bayobozi barimo n’ab’umutekano bafungura ivuriro.

Hon Gatabazi aganira n’umuganga kuri serivisi zizahatangirwa.
Simbankabo Thomas/PRO-Burera
