Paxpress
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, bemeza ko ubushoreke buhemberwa n’abagabo bagira abagore muri ibyo bihugu byombi.
Cyumba ni umwe mu Mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ikaba iherereye neza ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Uko guhana imbibi kw’ibihugu byombi, usanga imico y’abaturage baho ijya gusa, ndetse hari nabo usanga bahafite abavandimwe cyangwa bene wabo, bityo bigatera urujya n’uruza rw’abantu. Uru rujya n’uruza rw’abantu ku mupaka mu murenge wa Cyumba ruhembera ubushoreke.
Aho muri Uganda, gushaka abagore benshi ku bagabo si ikibazo. Ibi bituma n’abagabo bamwe na bamwe ba Cyumba, bambuka umupaka kugira ngo bashake yo abandi bagore.
Mburanakarema Yohani w’imyaka 73, utuye muri uyu murenge wa Cyumba, atangaza ko abagabo bajya Uganda gushakayo inshoreke. Ati “Benshi bajya Uganda guhahirayo. Bamwe bakagaruka, abandi bakigumirayo, ndetse bagashakayo abandi bagore. Iyo bishyize kera bakagaruka, usanga badakozwa kugumana umugore umwe″.
Hari n’abasanga ubushoreke buterwa nuko abagabo banga gusezerana kugira ngo batavanga umutungo n’umugore umwe, kuko baba bashaka no kuwusaranganya mu nshoreke baba bashakiye ahandi.
Nyabagenda Esperance umubyeyi w’abana batandatu wo mu kagari ka Gazunzu yagize ati “Abagabo bo muri Cyumba banga gusezerana kuko batifuza kuvanga umutungo n’abo basezeranye. Baba bashaka ko umugore atawugiraho uburenganzira. Bahorana irari ryo gushaka abandi bagore, bifashishije imitungo bafite″.
Mburanakarema Yohani yunganira Nyabagenda Esperance avuga ko bamwe mu bagabo bigize ba ruharwa, bakwepa amategeko, ati ″Ntibemera gusezerana n’abagore babo, kuko umugore iyo asezeranye nawe aba amuzitiye mu mategeko, akaba atashaka undi mugore. Niyo mpamvu bambuka, bakajya gushaka abandi bagore muri Uganda.”
Ndizihiwe Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, yemeza ko iki kibazo gihari kandi ko bagikurikirana. Ariko hakaba hari imbogamizi yuko nta bimenyetso bifatika, byerekana ko abo bagabo bafite abagore mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ati “Kuko bikorerwa mu gihugu cy’amahanga ntibitworohera kugira ngo tumenye niba ayo makuru ariyo″.
Yakomeje avuga ko hagiye haboneka ibimenyetso bifatika, abacyekwaho icyo cyaha bakurikiranwa n’amategeko.
Ndizihiwe agaragaza ko iyo abo bagabo bamenye ko ubutabera bugiye kubakurikirana, bahita bambuka umupaka.
Imibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142, barimo abagabo 64 n’abagore 78 mu Rwanda. Ndizihiwe Cyriaque, ati ″Imiturire ya Cyumba ku mupaka na Uganda ihembera ubuharike n’inda zitateganyinjwe.″
Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, giteganya ko uhamijwe icyaha cy’ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw).
