Abantu barenga ibihumbi bitanu harimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Leta ya Centrafrika, abakozi b’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’umurwa mukuru Bangui, bifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora kw’u Rwanda.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica Simplice Sarandji, byabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt5) ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu gace ka M’Poko mu murwa mukuru wa Bangui.
Byitabiriwe kandi n’uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica Pafait Onanga-Ayanga ndetse n’uwungirije umuyobozi w’ingabo zo mu bihugu byose biri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu Brig Gen Traore Sadiki. Hari kandi n’abanyarwanda baba muri iki gihugu bahakora ibikorwa bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica Simplice Sarandji, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kubera ubuyobozi bwiza butuma mu Rwanda harangwa n’ituze, amahoro, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Buri wese azi amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda kubera ubuyobozi bubi bw’icyo gihe bwanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ibi byashenye igihugu ku buryo bukomeye. Nta gushidikanya, abanyarwanda ubwabo bageze kure mu kwiteza imbere no kwigira. Ibi bituma muri iki gihe u Rwanda rubera intangarugero ibindi bihugu.”
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica yakomeje avuga ko abaturage b’igihugu cye bazirikana inkunga y’u Rwanda binyuze mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA); ibi bibaha icyizere ko nabo bazabonera umuti ibibazo byabo by’amakimbirane n’imvururu.
Ku ruhande rwe, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica Pafait Onanga-Ayanga, yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Yagize ati:” ni ibintu byishimirwa na buri wese kubera icyerekezo cy’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame”.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi 450 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrica.
Panorama
