Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

COVID-19: Bamwe mu bari batunzwe n’umushahara w’ukwezi bashaririwe n’ubuzima

Kubera kutabona umushahara wari ubatunze bamwe mu bakozi bagobotswe n'inkunga ya Leta ndetse n'itangwa n'abaturage (Ifoto/Panorama)

Hashize ukwezi n’igice u Rwanda rufashe icyemezo cyo guhagarika imirimo itari itunze abantu bake, mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa rya Koronavirusi. Bamwe mu bakoresha buririyeho ntibahemba abakozi babo. Abo bakozi uretse kuba bagobokwa n’inkunga y’ibiryo itangwa na Guverinoma n’abaturanyi babo, ubundi bavuga ko ubuzima bwashariranye kubera kudahembwa.

Bamwe mu bakozi bakoraga imirimo inyuranye ariko bahembwa ku kwezi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama hifashishijwe ikoranabuhanga, bavuga ko bamaze amezi abiri bategerej umushahara barahebye. Bavuga kandi ko kuba badahembwa byabashyize mu buzima bubi, iyo bataza kugobokwa na Leta ndetse n’abaturage byari gukomera kurushaho.

Mbabazi Angel, ni umukozi wakoraga mu kabari kiyubashye. Avuga ko kuva bahagarika akazi nta mushahara barabona. Agira ati “Twahagaritse akazi igihe cyo guhembwa kitaragera ariko hari hasigaye iminsi mike. Uko kwezi ntitwaguhembwe. Hikubisemo ukundi kandi umukoresha ntiyigeze aduhagarika. Biragoye cyane kuko nyirinzu na we aba akeneye amafaranga kuko niyo amutunze. Byasabye ko mwigisha ariko yarabyakiriye. N’ibindi umuntu akeneye ntiyabibona.”

Kayitare Innocent we avuga ko ikigo yakoreraga cyahagaritse imirimo bababwira ko umushahara bazawubona ku makonti yabo nk’uko bisanzwe. Agira ati “Twarategereje amaso yaheze mu kirere. Mbana n’abavandimwe banjye ariko ubuzima bwo kutagira umushahara buradukomereye cyane. Twagize amahirwe badushyira mu bagomba gufashwa ariko na byo biza rimwe mu cyumweru cyangwa bibiri. Urumva ko ubuzima bukomeye.”

Kazungu Robert (izina twamuhaye) yavuze ko we ukwezi kwa Werurwe yaguhembwe ariko umukoresha ababwira ko azajya abahemba igice cy’ukwezi mu gihe bagitegereje uko icyorezo cya COVID-19 kizaba kimeze.

Agira ati “Umukoresha wacu yatubereye imfura. Yaduhembye ukwezi kwa gatatu ariko ubutumwa yatwoherereje ni uko azajya aduhemba igice akabanza akareba uko bigenda. Ikibazo cyabaye aho nkodesha kuko nubwo nigishije uncumbikiye ntiyabyumvise. Niteye icyuma utwo nari narizigamye twose ndatumuha kugira ngo mbone aho mba. Ubuzima ntibworoshye kuko no kubona isabune biragoye.”

Mu kumenya neza uko abakoreraga umushahara w’ukwezi babayeho, Umuyobozi w’umudugudu wa Gasasa mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura atangaza ko abahagarikiwe imirimo bose bashyizwe ku rutonde rw’abafashwa na Guverinoma, abandi bagafashwa n’ibitangwa n’abaturage. Avuga ko bifashishije ba mutwarasibo bamenya umunsi ku munsi ubuzima bw’abatuye umudugudu kandi ntawakwicwa n’inzara bahari.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, Biraboneye Africain, avuga ko umushahara ari uburenganzira bw’umukozi, igihe habaye ikibazo umukoresha akabanza kubiganiraho n’abakozi, bagafatira umwanzuro hamwe.

Agira ati “Hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID – 19, abandi bagashyira abakozi mu kiruhuko gishingiye ku mpamvu z’ubukungu cyangwa za tekinike, cyangwa bagashyira abakozi mu kiruhuko cy’umwaka ku ngufu. Duhanganyikishijwe n’ibikorwa nk’ibi kuko aho gufasha inzego zose z’igihugu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, ibikorwa nk’ibi byongera umubare w’abagirwaho ingaruka zikomeye cyane ko bikorwa hatubahirijwe inzira ziteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Hakwiriye kwimakazwa umuco w’ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi, ni ukuvuga sendika n’intumwa z’abakozi, hagashakwa ingamba zinogeye impande zose zirebwa n’iki kibazo.”

Itangazo CESTRAR yashyize ahagaragara ku wa 8 Mata 2020, basaba Goverinema guteganya ikigega cyihaririye cyazagoboka ibigo bito n’ibiciriritse byaba byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kuzashobora kongera gukora neza hagamijwe kuzamura ubukungu kandi abakozi ntibatakaze imirimo n’imishahara yabo.

Basaba kandi ko hakorwa ubuvugizi ku bakozi bashobora kutazabona uko bishyura amacumbi, kudashobora kwishyura imyenda y’amabanki kuri gahunda yarisanzweho.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities