Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID19: CESTRAR irashima ubutwari n’ubwitange by’abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima

Biraboneye Africain, the Secretary General of a Rwanda’s leading Trade Union Confederation “CESTRAR” (Photo/Archieves)

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda “CESTRAR” rurashimira abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima umurimo, ubutwari, ubwitange n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, birengagije ingaruka bashobora guhura na zo.

Ibi CESTRAR yabigarutseho mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 20 Werurwe 2020, batanga ubutumwa bagaragaza uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, COVID-19.

Iryo tangazo rigaragaza ko Icyorezo cya Koronavirusi, COVID-19 kimaze gukwira isi yose, ariko na ko kandi umubare w’abacyanduye mu Rwanda ukomeza kwiyongera.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain, agaruka ku butumwa bwashyizwe mu itangazo agira ati “Umurimo ndetse n’ubuzima bw’abantu muri rusange bikomeje guhungabanywa n’iki cyorezo. Ubuzima bw’abantu bukomeje kuhatakarira, ubukungu bw’Isi n’imibereho y’abaturage barenga amamiliyoni bikomeje guhungabana.

Guverinoma, abakozi n’abakoresha buri wese afite uruhare rukomeye mu kurwanya iki cyorezo cyugarije Isi, hashakwa mu buryo bwihuse umutekano w’abaturage, gusigasira itembere rirambye ry’ubukungu n’umurimo. Turashima kandi serivisi zitangwa n’abakozi bakomeje gukora batiganda mu kubungabunga ubuzima bw’abantu.”

Itangazo rikomeza rishima ingamba zashyizweho gukumira no gushaka igisubizo cy’icyo cyorezo, ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi zirimo kwigisha abaturage ibijyanye na Koronavirusi, gufunga amashuri yaba abanza, ayisumbuye na za Kaminuza, guhagarika ibikorwa rusange ndetse no gushyira mu kato abagaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo n’izindi.

“CESTRAR ishyigikiye byimazeyo izi ngamba zafashwe na Guverinoma kandi igahamagarira buri wese gutanga imbaraga ze zishoboka mu kongera ubukangurambaga mu kurwanya icyo cyorezo. Turasaba Guverinoma gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwaremezo by’ubuzima birimo isuku n’isukura, by’umwihariko gukomeza kugeza amazi meza ku baturage, mu kubafasha gukomeza kugira isuku.”

CESTRAR kandi ihamagarira amasendika y’abakozi gufatanya n’abakoresha guharanira ko haba ubuzima n’umutekano bihagije ku bakozi bose. Barasaba kandi abakoresha gushyiraho ingamba zikumira ikwirakwizwa rya COVID-19, ndetse no korohereza abakozi gutunganya imirimo bashinzwe no kuborohereza gukorera mu rugo aho bishoboka.

Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR avuga ko hari ibikwiye kwitabwaho. Ati “Kubungabunga ubuzima bw’abakozi n’imiryango yabo bikwiye kuza ku isonga mu rwego rwo kwirinda kwandura COVID-19. Gushyiraho ingamba zifasha abashobora kubura akazi bitewe n’uko bashobora kuba baranduye cyangwa se imirimo bakoraga ibazanira inyungu yahuye n’ibibazo by’ubukungu bikomoka kuri iki cyorezo.”

Ingamba zirimo kurengera ubuzima bw’umukozi, gushyigikira isimburana ku kazi (urugero: gukora igihe kigufi, ikiruhuko cyishyurwa, n’izindi nkunga), inkunga hakiyongeraho imishinga mito n’iciriritse. Ikindi kandi ni uko imishinga yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ikwiye guterwa inkunga.

Biraboneye asoza asaba abakozi n’imiryango yabo kudahungabana. Ati “Muri ibi bihe kandi, turasaba abakozi n’imiryango yabo kudakurwa umutima n’akazi gakomeye bakomeje gukora, turabasaba kandi gukomeza kurangwa n’umurava baharanira gushyira mu bikorwa ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma bishakira ibisubizo Abanyarwanda ku bibazo bakomeje guterwa n’umuvuduko w’icyorezo cya Koronavirusi, COVID-19.”

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities