Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Cricket: Team Rwanda ishobora kutajya mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu bagabo ntirimo kwitwara neza nyuma y’aho  gutsindwa imikino yose imaze gukina  mu irushanwa ry’amajonjora yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Irushanwa ririmo kubera mu Rwanda ryatangiye tariki ya 07 Nyakanga 2018 ryitabiriwe n’ibihugu bine byo muri aka karere ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya imaze kwigarurira Cricket yo muri aka karere.

Mu muhango wo gutangiza iri rushanwa, Eddie Mugarura, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, yabwiye Itangazamakuru ko biteguye cyane ntakabuza bizeye ko ikipe y’u Rwanda izitawara neza.

Yagizea ati “Dutewe ishema no kuba dufite amahirwe akomeye nk’aya yo kwakira irushanwa riri ku rwego nk’uru. Turakeka ari ibintu byiza n’icyerekezo cyiza kuri Cricket yo mu Rwanda {…} Team Rwanda yiteguye kubona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho.  Ntacyo tutakoze twizeye ko ikipe iri tayari.”

Eric Dusingizimana kapiteni w’ikipe y’igihugu na we yunze mu rya Perezida wa Cricket avuga ko biteguye kwitwara neza bakabona itike yo gukomeza mu kiciro gikurikiye ho.

Ati “Turashimira MINISPOC yadufashije kwitegura ndetse na Federation batwitayeho; nta kibazo cy’imyiteguro dufite, tumeze neza; twiteguye guhagararira u Rwanda neza,  tukabona itike itujyana mu kindi cyiciro. ”

Nubwo aba bose bavuga gutya ariko bishobora kutabakundira dore ko Team Rwanda imaze gutakaza imikino ibiri yose imaze gukina. Mu mukino wa mbere nyuma yaho ikipe ya Kenya yari imaze gutsinda Uganda amanota 241 kuri 240, ikipe ya Tanzania yahise yihererana u Rwanda irutsinda 197 kuri 121.

Mu mikino y’umunsi wa kabiri yabaye ku  cyumweru  tariki ya 08 Nyakanga 2018, Uganda yatsinze Tanzania 181 ku 117, na ho Kenya  yisasira  u Rwanda  irutsinze amanita 270 ku  147.

Igikombe cy’isi cya Cricket kizatangira mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha wa 2018, kikazabera mu gihugu cy’u Bwongereza na Wales.

Raoul Nshungu

Eric Dusingizimana kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket.

Abakapiteni b’amakipe yitabiriye irushanwa rya Cricket ribera mu Rwanda kuva ku wa 7 Nyakanga 2018.

Eddie Mugarura, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities