Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Croix Rouge irasaba abantu kugira umutima utabara abari mu kaga n’ababaye kurusha abandi

Rene Anthere

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) by’umwihariko Croix Rouge y’u Rwanda irakanagurira abantu gukomera ku Bumuntu bagira umutima utabara bita kubababaye kurusha abandi.

Mu Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na Croix rouge y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Gicurasi,umunsi hizihizwa imiryango  mpuzamahanga itabara imbabare ya croix na Croissant Rouge ku Nsanganyamatsiko igira iti ‘’Gukomera ku bumuntu’’.

Iri tangazo rigira riti “iyi Nsanganyamatsiko igamije guha agaciro ubwitange bw’abakorerabushake ba croix rouge na croissant rouge bakaba bagira uruhare mu kugarurira icyizere abari baragitakaje’’.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko muri uyu mwaka 2024-2025 binyuze mu Banyamuryango, abakorerabushake, abakozi n’abafatanyabikorwa. Uyu muryango wishimira ibikorwa wakoze mu gufasha abaturage bari mu kaga bababaye kurusha abandi.

Bimwe mu bikorwa croix rouge yishimira harimo kuba yarakoze imiyoboro y’amazi ingana na Km34 ifite agaciro ka miliyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatumye abaturage bo mu turere twa Gisagara, Kayonza, Rwamagana na Nyamasheke babona amazi meza.

Ibi byiyongera ko hari imiryango 470 yo muturere dutandukanye tw’igihugu yafashijwe kwiteza imbere bahabwa aamtungo magufi ari mo ingurube.

Kuri ubu uyu muryango wa Croix rouge urizihiza imyaka 61, wemewe n’amategeko y’u Rwanda kuko wahageze mu 1962 wemerwa  nyuma y’imyaka 2.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities