Hashize iminsi hatambuka amatangazo ateza cyamunara imitungo ya Rwagasana Thomas (Tom) na Mukakimenyi Marie Rose, bikomotse ku manza zo mu 2014 batsinzwe mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi ndetse n’urukiko rw’ubucuruzi.
Cyamunara yari yiteguwe gutezwa ku nshuro ya Gatatu, ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019, yahise itambamirwa na Munana Donat, watanze ikirego mu rukiko rw’ibanza rwa Kacyiru, avuga ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Me Ndayobotse Silas ashaka kumugurishiriza imitungo ayita iya Tom Rwagasana kandi yaragurishijwe kera, ubu iri mu biganza bye.
Mu gitondo cyo ku wa 20 Werurwe 2019, nibwo mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru hafunguwe iburanisha mu mizi ry’imanza z’imbonezamubano, mu rubanza RC 00226/2019/TB/GSBO, Munana Donat aregamo Me Ndayobotse Silas, avuga ko ashaka kumugurishiriza imitungo bityo agasaba ko iyo cyamunara yahagarikwa kuko idashingiye ku mategeko.
Munana n’umwunganizi we mu mategeko bavuga ko imitungo yose iherereye mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ahagenewe inganda, umuhesha w’inkiko ashaka kugurisha ayita iya Tom Rwagasana yibeshye kuko we yayiguze na Sportview Hotel ihagarariwe na Sekimondo, kandi na we akaba yarayiguze na Banki ya Kigali ikomotse ku mwenda Rwagasana yari abereyemo iyo banki.
Me Ndayobotse Silas n’Umwunganizi we mu mategeko babwiye urukiko ko bafite impapuro za Banki ya Kigali zigaragaza ko nta ngwate ya Rwagasana bafite, bafite n’izindi z’ Umubitsi w’Impampurompamo z’ubutaka zigaragaza ko imitungo yose yanditse kuri Rwagasana Thomas na Mukakimenyi Marie Rose, banafite kandi inyandiko bahawe n’ubuyobozi bw’umudugudu w’aho iyo mitungo iherereye, zifite umukono na Kashe by’akagari. Bakavuga ko bityo hakurikijwe amategeko, nyir’umutungo ari uwanditsweho abo bandi batabareba kuko nta burenganzira bayifiteho.
Banavuga ko Munana impapuro z’ubugure agaragaza ziteye kasha ya Noteri, uwo munoteri nta bubasha afite keretse iyo ubugure buza kubera imbere ya Noteri ubifitiye ububasha na ho ubundi zigaragara nk’impimbano. Bongeraho ko bitumvikana uburyo umutungo ufite agaciro ka miliyoni zisaga Magana ane, wagurishwa miliyoni mirongo ine gusa. Aha Munana avuga ko ufite umutungo awugurisha uko ashatse.
Munana avuga ko afite impapuro zigaragaza ko BK yagurishije umutungo wa Rwagasana ukagurwa na Sportview ihagarariwe na Sekimondo, kandi anafite ibyangombwa yahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro n’umujyi wa Kigali bimwemerera kubaka ibiraro, bityo batari kubimuha umutungo atari uwe. Anavuga ko Me Ndayobotse amubwira ko azanagurisha muri Cyamunara inkoko n’inka ziri muri iyo mitungo kandi afite ibyangombwa bigaragaza ko inkoko ari ize yanaziguze mu Bubiligi.
Munana avuga ko habayeho gukererwa guhinduza ibyangombwa ariko kandi Banki ya Kigali yandikiye Rwagasana imusaba kujya guhinduza ibyangombwa by’imitungo imwanditseho ikandikwa kuri Sekimondo ariko bakerewe kubikora ku buryo Munana na we yabona ububasha bwo kwandikwa kuri iyo mitungo yaguze.
Me Ndayobotse avuga ko Itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ingingo ya 18 n’iya 20, bigaragaza ny’ir’umutungo. Akanavuga ko hashingiwe ku itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, mu ngingo ya 255, iya 260 n’iya 266 zigaragaza uburyo icyamunara giteza, gusubika cyangwa kugihagarika na raporo ikorwa nyuma yacyo. Avuga ko we yabonye nta cyamunara yabaye kuko BK itigeze igaragaza raporo y’icyamurana yagurishirijeho umutungo Sportview ihagarariwe na Sekimondo.
Me Ndayobotse Silas n’umwunganizi we mu mategeko basaba urukiko gukurikiza ibyo amategeko ateganya kandi babafitiye ikizere, bagasaba amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu akubiyemo indishyi zo gushorwa mu manza birengagije ukuri, igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza mu gihe Munana n’umwunganira basaba miliyoni enye.
Urubanza ruzasomwa ku wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 saa tanu, ariko kandi cyamunara yateganywaga ku wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 yo ikaba isubitswe, nyuma y’uko umucamanza azatanga icyemezo gisukika cyamunara hagategerezwa umwanzur w’urukiko.
Ingingo ya 18 y’Itegeko No 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, igira iti “Kwemeza ko ubutaka bwatanzwe cyangwa bukodeshejwe bigaragazwa n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka gitangwa n’Umubitsi w’Impampurompamo z’ubutaka. Igihe icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka gitakaye cyangwa cyangiritse Umubitsi w’Impampurompamo z’ubutaka ni we utanga ikigisimbura. Iteka rya Perezida rigena imikorere n’ububasha by’Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka.”
Na ho ingingo ya 20 y’iri tegeko igira iti “Kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ni itegeko. Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze rigena uburyo iyandikisha ry’ubutaka rikorwa, imihango ijyanye na ryo n’uburyo iteshagaciro ry’iyandikisha ry’ubutaka rikorwa.”
Rwanyange Rene Anthere
