Raoul Nshungu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko dosiye ya Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, rwamaze kuyishyikiriza ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025, igitahiwe ari uko bwayikoraho iperereza bwasanga ari ngombwa ikaregerwa urukiko.
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.
