Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

Raoul Nshungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko dosiye ya Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, rwamaze kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025, igitahiwe ari uko bwayikoraho iperereza bwasanga ari ngombwa ikaregerwa urukiko.

Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities