Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa, yabwiye Sena ko indishyi Uganda yahaye igihugu cyabo kubera ibyaha ingabo zayo zakoreye mu Mujyi wa Kisangani mu myaka irenga 20 ishize, yanyerejwe bikomeye.
Mu mwaka wa 2022, urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rwanzuye ko ingabo za Uganda ziha DRC indishyi ya Miliyoni $325 kubera ibyaha bitandukanye byakozwe ubwo zabagayo mu 2000.
Ni amafaranga yagombaga kwishyurwa mu byiciro, uyu mwaka wa 2026, ukaba ari wo wa nyuma wo kwishyuriraho amafaranga yari asigaye.
Minisitiri Ngefa yagaragaje ko Uganda yamaze kwishyura miliyoni $195 ariko ko miliyoni $ 28 ari zo zonyine zagejejwe ku bagizweho ingaruka n’ibyaha by’ingabo za Uganda muri Kisangani.
Yagaragaje ko byari byarateganyijwe ko aya mafaranga azahabwa abantu 3000, ariko uwo mubare wagizwe munini urenga 16,000, kandi abenshi ni baringa.
Aho ibyo bigaragariye, Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yakozweho iperereza, bigaragara ko yanyerejemo miliyoni $29 muri Nzeri 2025 asabwa kuyasubiza Leta kandi akamara imyaka itatu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Muri Gashyantare, 2026, Bernard Kalombola Lisendja wahoze ari Perezida w’ikigega FRIVAO gishinzwe kwakira indishyi itangwa na Uganda na we yarahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza.
Ifoto: Minisitiri Guillaume Ngefa.

















































































































































































