Abanyarwanda baba muri Etiyopiya bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya “Family Day”. Uyu ni umunsi ngaruka mwaka aho abanyarwanda bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana ndetse n’urubyiruko, abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h’igihugu.
Uyu munsi wa “Family Day” wizihijwe ku wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 muri Yaya village mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.
Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiruko rwiga muri Ethiopian Aviation Academy n’abanyeshuri biga ibya gisilikari, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, basketball, ndetse habaho ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.
Alex Kamurase, Umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro nyarwanda yagize ati “Dushimiye abanyamuryango batugiriye ikizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira komite nshya itarazuyaje kwemera kugorera igihugu yemera izi nshingano. Nuko dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe.”
Mu ijambo rye ryuzuye impanuro n’inyungurabwenge za kibyeyi Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yashimiye komite icyuye igihe ayiha icyemezo cy’ishimwe (certificate of recognition), anifuriza ishya n’ihirwe komite nshya.
Ambasaderi Tumukunde yanashimiye kandi abanyarwanda batuye muri Ethiopia, ku bw’ubufatanye, n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu.
Panorama

Ambasaderi Hope Tumukunde, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia (photo/Courtesy)
